Umunyamakuru MC Hero yasezeranye imbere y’amategeko, Meya amusaba kuzagira urugo rwubakiye ku Mana

8,491

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane ku kazina ka MC HERO yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Ruth, meya w’Akarere amusabira umugisha ndetse asaba bombi kuzubakira ku Mana nk’umusingi.

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba uzwi nka GASORE Albert aka MC HERO yasezeranye n’umukunzi we Tuyisingize Ruth imbere y’amategeko kuri iki cyumweru taliki ya 13 Werurwe 2022 mu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo.

Muri uwo muhango wayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga madame KAYITARE Jacqueline, akaba n’umwanditsi mukuru w’irangamimerere, yabasabiye umugisha ndetse asaba abageni kuzayoborwa n’Imana, ikazababera umusingi mu mibereho yabo ya buri munsi, yagize ati:”Imana izabahe umugisha muri byose, kandi nifuza ko urugo rwanyu rwubakirwa ku Mana nk’umusingi…”

Mu ijambo rye ryibanze cyane mu kugira inama ingo, by’umwihariko urugo rwa MC Hero na Ruth, Meya Jacqueline yabasabye kuzakundana urukundo rudashira, bakirinda urukundo rw’agahararo ati:”muzakundane urukundo rudashira, urukundo ruzira agahararo, mujye mujya inama buri gihe mbere yo kugira icyo mukora, natwe nk’ubuyobozi n’ababyeyi tuzababa hafi, ariko ikiruta byose, muzabe abakirisitu, muzahore mushyira Imana ku mwanya wa mbere”

Meya ati:”Muzakundane urukundo rurama, ruzira agahararo, ariko cyane cyane rwubakiye ku Mana”

MC Hero ati:”Ndabyemeje, nemeye kuzabana nawe akaramata, mu bibi no mu byiza, warwaye cyangwa uri muzima”

Mu ndahiro ye, Bwana MC Hero yijeje umugore we Tuyisingize Ruth ko azamukunda haba mu bibi cyangwa mu byiza, yarwaye cyangwa ari muzima, undi nawe yikiriza iyo ndahiro mu mujyo umwe, ati:”Nanjye nemeye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda ko nzakubera umugore, nawe ukambera umugabo…”

Ruth ati nanjye mbyemereye imbere y’amategeko ya Leta ko guhera ubu wowe Gasore umbera umugabo

Twibutse ko aba bageni bombi biyemeje kurushinga no kubana nk’umugore n’umugabo, couple yabo yamenyekanye cyane nka GARU (Gasore na Ruth) yari imaze imyaka 20 yose mu rukundo. Ku murongo wa terefoni umunyamakuru wa indorerwamo.com yabajije ibanga MC Hero yakoresheje kugira ngo abe mu rukundo n’umukobwa umwe mu gihe cy’imyaka 20 yose maze agira ati:”Ntibiba byoroshye na gato, bisaba kwihanganirana, kwiyemeza no gutanga urukundo nyarwo rutarimo uburyarya, Ruth ni umwana mwiza, nahoze nitwararika ngo ntabura amahirwe yo kumwegukana, kandi nawe nziko abibona atyo kuri njye, ntihabura utubazo nk’abantu babana, ariko twihaye ikintu cyo gushyira imbabazi imbere ya byose”

Ugereranije imyaka bombi bafite, usanga Bwana Gasore aka MC Hero yaba atarigeze agira undi mukobwa akundana nawe usibye Ruth, na Ruth nawe bishobora kuba ari uko bimeze.

Bamwe mu nshuti za hafi za Couple ya GARU bemeza ko ino couple yababereye urugero, uwitwa Rutambi wemeza ko yakuranye na Hero ndetse ko bombi abazi neza yagize ati:”Hero tuziranye kuva kera, yewe twanabanye mu nzu imwe, mbona yabera urugero rwiza n’isomo ku basore bahinduranya abakunzi, ntibyoroshye kumarana imyaka 20 n’umukobwa umwe”

Ubukwe nyir’izina buteganijwe kuba kuri iki cyumweru taliki 20 Werurwe 2022 bukabera i Muhanga nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire.

Akana ko mu jisho

Inshuti n’abavandimwe bari babukereye

Comments are closed.