Russia: Yinjiye hagati mu makuru kuri TV ya leta yamagana intambara

5,072
Kwibuka30

Umugore yakoze ibidasanzwe ubwo yafataga icyapa kiriho amagambo yamagana intambara akinjira muri studio ya televiziyo igenzurwa na leta mu gihe basomaga amakuru kuwa mbere nijoro.

Icyapa cyari cyanditseho ngo “Hoya intambara, hagarika intambara, wikwizera icengezamatwara, hano barakubeshya.”

Uyu mugore byavuzwe ko yitwa Marina Ovsyannikova, akaba asanzwe ari umugenzuzi w’amakuru (editor) kuri Channel 1 ya Russia TV.

Iyi televiziyo igenzurwa cyane n’ibiro bya Perezida Vladimir Putin, Kremlin, kandi itangaza gusa umurongo wa leta ku bibera muri Ukraine.

Kwibuka30

Inyuma y’uwariho asoma amakuru, ijwi rya Marina ryumvikanaga avuga ngo “Hoya ku ntambara! Hagarika intambara!”, mbere y’uko uyoboye ibiganiro ahita ahagarika aya makuru.

Mbere y’uku kwigaragambya mu makuru, Marina yari yabanje kwifata video aho yavuze ko ibibera muri Ukraine ari “icyaha”, kandi ko atewe isoni no gukorera icyo yise icengezamatwara rya Kremin.

Yagize ati: “Ntewe isoni n’uko nemeye kuvuga ibinyoma kuri televiziyo. Ntewe isoni n’uko nemeye ko Abarusiya bahindurwa ibishushungwe.”

Yahamagariye abarusiya kwamagana iyi ntambara, avuga ko ari bo gusa bashobora “guhagarika ubu busazi”.

Bimaze kumenyekana ko Marina Ovsyannikova wakoze ibi, kuri Facebook page ye hagiyeho ubutumwa bwinshi (comments) bushima ibyo yakoze bwanditse mu ndimi za Ukraine, ikirusiya n’icyongereza.

SRC: BBC

Comments are closed.