Nyanza: Bamwe mu baturage bishimiye ifatwa ry’ukuriye DASSO mu Murenge wa Busasamana

8,755
Kwibuka30

Nyuma y’aho RIB itaye muri yombi umuyobozi wa DASSO mu Murenge wa Busasamana, bamwe mu baturage baravuga ko bashimishijwe n’icyo gikorwa kuko yari yarabajujubije abaka ruswa.

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2022 nibwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwataye muri yombi Bwana Nsanzineza Gaheta wari ukuriye urwego rwa DASSO mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, kubera gukekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga 50,000 y’u Rwanda, benshi mu baturage basanzwe bakorera imirimo yabo y’ubucuruzi mu mujyi wa Nyanza baravuga ko bashimishijwe n’itabwa muri yombi y’uwo mugabo kuko yari yarabajujubije abaka ruswa, utayimuhaye akaba yagufungira bizinesi yawe cyangwa se akaba yanagufunga.

Uwitwa Muhoza ISiryo zina rye nyaryo) yavuze ko uwo mugabo yari yarababitsemo ubwoba ku buryo nta wavugaga, yagize ati:”Hano kuri 40 yaratujujubije, mu gihe cya covid-19 byari ibindi bindi, yarazaga akanywa byeri ku buntu, ntiyishyure, umwishyuje yahitaga akurarira ku buryo n’iyo warenzaho umunota ku masaha yo gufunga yahitaga agufata akavuga ko warengeje igihe bakaguca amafranga”

Uwo muturage avuga ko iyo wamuhaga nka bitanu cyangwa icumi yakoherezaga abanyerondo bakakurindira umutekano ugacuruza yewe washaka ukarara ukora batitaye ku masaha yo gufunga. Undi muturage usanzwe ukorera ubucuruzi mu mujyi aho, yavuze ko hari abantu benshi yafungishije kubera ko babaga banze kumuha ruswa, maze agahita abahimbira icyaha cy’uko ngo bacuruza ibikwangari cyangwa kanyanga, ati:”Rwose Leta yagize neza kumudukiza, hari abantu bagera kuri batatu hano tuzi twese yafungishije abahimbira ko bakora kanyanga kandi ari uko banze kumuha ruswa ya makumyabiri yari yamusabye”

Kwibuka30

Undi nawe ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yavuze ko yamugenzeho igihe kirekire kubera ko yamwimye ruswa, yagize ati:”Jyewe yamaze igihe cy’ukwezi ahangana nanjye kubera namwishyuje ideni yari andimo, umva yaraje aranywa bwa mbere sinamwishyuza, ubwa kabiri azana na bagenzi be banywera 15 byose, agiye guhaguruka ndamwishyuza, atangira kuntuka ngo ndiho nkaho ntazi abatware, yarayanyishyuye ariko ambwira ko tuzahangana”

Uyu muturage akomeza avuga ko nyuma yamusanze mu kabari amasaha yo gufunga ataragera ariko amwemeza ko yageze amucisha amande y’ibihumbi cumi.

Uuvugizi wa RIB Dr Thierry nawe yemeje iby’aya makuru ajyanye n’ifungwa rya Bwana Nsanzineza, avuga ko yafashwe ku bufatanye bwa RIB na Polisi ikorera mu murenge wa Busasamana ubwo yakiraga ruswa y’ibihumbi 50 (50,000frs) ariko agerageza kuyahisha.

Murangira Thierry uvugira RIB yavuze ko mu ibazwa rye rya mbere yemeye we ubwe ko yakiriye ruswa y’amafranga 50,000frs yari ahawe n’umuturage kuko yamuburiye ubwo bari baje kumufata kubera ubucuruzi bw’inzoga y’igikwangali.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha, yahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi hiyongereyeho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Comments are closed.