Umunyamakuru Uwimana Clarisse yaraye akorewe ibirori by’akataraboneka byo gusezera ku bukumi

8,822

Mu gihe habura iminsi mike ngo akore ubukwe, umunyamakurukazi w’imikino kuri B&B FM, Uwimana Clarisse yakorerwe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower).

Ni ibirori byabereye muri Romantic Garden ku Gisozi. Ibi birori bikorerwa umukobwa uba witegura kurushinga bikatibirwa n’igitsina gore gusa, aha ngo ni ho bamugira inama y’uko azubaka urugo.

Mu ikanzu y’iroza yavugishije benshi, Uwimana Clarisse yari aberewe cyane ndetse agaragaza akanyamuneza mu maso kuko igihe kigiye kugera ngo yisangire uwo yihebeye, Festus Bertrand.

Ni umuhango witabiriwe n’inshuti ze, abo mu muryango we bari baje kumushyigikira.

Clarisse akaba akorewe Bridal Shower mu gihe ubukwe bwe buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022. Gusaba no gukwa bizaba saa tatu i Rebero muri Heaven Garden, imbere y’Imana bazasezeranira Sainte Famille n’aho abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden.

Ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.

Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by’umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y’ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n’abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk’uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati “navuze nti yego”.

Uwimana Clarisse na Turan Festus Bertrand usanzwe ukora kwa muganga bahisemo kubana nyuma y’imyaka 2 bakundana.

Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

Comments are closed.