Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi yahamijwe ibyaha bya Genocide

174
kwibuka31

Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba mu Rwanda rwakatiye Germain Musonera gufungwa imyaka 20 rumuhamije ubufatanyacyaha muri jenoside no kwishyura indishyi y’amafaranga miliyoni 50 ku muryango w’abarokotse wa IBUKA.

Musonera yaburanye ahakana ibyaha yaregwaga mu rubanza rwaburanishirijwe mu gace ka Ndiza ahahoze ari Komini Nyabikenke kuko ariho bivugwa ko icyaha cyakorewe ari na ho yavukiye.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu no gutanga indishyi z’akababaro ku barokotse zingana n’amafaranga miliyoni 500.

Umwunganizi wa Musonera yavuze ko ko we n’umukiliya we bagiye kubanza gusesengura uyu mwanzuro mbere yo kugira icyo bakora.

Urubanza rwa Musonera rwavuzwe cyane kuko uyu mugabo ubarizwa mu muryango FPR-Inkotanyi yafunzwe nyuma y’amatora y’umwaka ushize mu gihe yari ku rutonde rw’abagombaga kwinjira mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda nk’umudepite wa RPF.

Ubwo hari hasigaye umunsi umwe ngo ajye kurahira mu bandi badepite b’ishyaka batowe, ishyaka rye ryamukuye ku rutonde ndetse atabwa muri yombi.

Anastase yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, yagaragaye kenshi mu bikorwa byo kwamamaza iryo shyaka

Mbere yo gufungwa yari umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda.

Mu gusoma umwanzuro w’urukiko uyu munsi yaba Musonera cyangwa ubushinjacyaha ntabwo bari bahari.

Me Janvier Ndaruhutse, umwunganizi wa Musonera yavuze ko agiye kubanza gusesengura akareba ibyo umucamanza yashingiyeho afata uyu mwanzuro, maze akavugana n’uwo yunganira mbere yo gufata umwanzuro niba bazajuririra iki cyemezo.

Comments are closed.