Umunyarwanda George Lewis Maniraguha yasinyiye ikipe ya Arsenal

16,311
George Lewis Maniraguha yari amaze iminsi akora igeragezwa muri Arsenal

Nyuma y’iminsi mu igeragezwa I Londres mu ikipe ya Arsenal, George Lewis Maniraguha ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Norvege yamaze gusinya muri Arsenal amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamaze gutangaza ko yasinyishije uwitwa George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha wavukiye I Kigali mu Rwanda, uyu ariko akaba anafite ubwenegihugu bwa Norvege ari naho yakuriye nyuma yo kuva mu Rwanda.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Interineti, ikipe ya Arsenal yatangaje ko ihaye ikaze uyu musore w’imyaka 20, akaba agomba gukina mu ikipe ya Arsenal ya kabiri (abatarengeje imyaka 23), akaba yatangarije uru rubuga ko yumva ari ibintu bidasanzwe kuba abashije gusinyira Arsenal.

Yagize ati “Oya, mu by’ukuri biragoye kubyiyumvisha, ni ibyo kwishimira muri aka kanya.”

Abajijwe ku cyo abafana bamwitegaho, yagize ati “Iimikinire yanjye irihuta, nkunda gucenga cyane, nkunda kwigaragaza mu kibuga, ku bw’ibyo rero banyitegeho ibirori.”

Goerge Lewis yavukiye i Kigali mu mwaka wa 2000, ahavuye yerekeza muri Norvege afite imyaka itanu, aza gukina mu makipe yaho arimo iz’abakiri bato nk’iya Tromsø IL yakiniye mu mwaka wa 2017, aza kuyivamo yerekeza mu yitwa Tromsdalen UIL II muri 2018, aza kuyivamo ajya muri Tromsdalen yo mu cyiciro cya gatatu ariko yo y’abakuru, nyuma yerekeza muri IF Fram Larvik, ari nayo yavuyemo yerekeza muri Arsenal.

Comments are closed.