Umunyarwenya Nyaxo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa

9,006

Umunyarwenya NYAXO ari mu maboko y’ubugenzacyaha azira gukubita no gukomeretsa mugenzi we.

Kuva kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize taliki ya 18 Kanama 2022, umunyarwenya witwa Olivier KANYABUGANDE uzwi cyane nka NYAXO ari mu maboko y’ubugenzacyaha, uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Amakuru ahari ahamya ko Nyaxo yakubise uyu mugabo w’imyaka 30 icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa ubwo bari muri restaurant iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, umudugudu wa Rusisiro.

Kugeza ubu Nyaxo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022.

Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritaganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko uru rwego rwibutsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yitwaje icyo aricyo cyangwa umwuga akora, abibutsa ko iki ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko.

Comments are closed.