Umunyeshuri wo muri ULK yafatanywe miliyoni 13 z’amafranga y’amahimbano

6,914
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abakora amafaranga y’amahimbano bakanayakwirakwiza. by’umwihariko hashize iminsi mu Karere ka Rubavu hafatirwa abantu bakora bakanakwirakwiza amafaranga y’amahimbano, ari na bo batanze amakuru ku muyobozi wabo.

Ni muri urwo rwego ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020 Polisi yafashe uwitwa Munguyiko Djabil w’imyaka 23, afite amafaranga y’u Rwanda miriyoni 13 n’ibihumbi 600 y’amahimbano. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Byahi.

Munguyiko yari umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), usibye kuba yafatanywe inoti zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 13 n’ibihumbi 600 anafatwa nk’umucurabwenge muri iki cyaha cyo kwigana amafaranga kuko yanafatanwe ibikoresho bitandukanye yifashishaga ayakora.

Yafatanwe inoti z’ijana 136 z’amadorari y’Amerika, yanafatanwe inoti 114 z’ibihumbi bitanu mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Munguyiko yafatanwe imishandiko 10 y’impapuro zikase neza mu ishusho y’amafaranga y’inoti za bitanu, mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho yifashishaga akora amafaranga y’amiganano.

Kwibuka30

CIP Karekezi yavuze ko Munguyiko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi be baheruka gufatwa.

Yagize ati: “Mu minsi ishize hari abandi bari bafashwe bigana amafaranga, na bo bari bafatiwe muri Rubavu, bavuze ko Munguyiko ari we wabinjije mu kazi nk’umuyobozi wabo. Icyo gihe we ntiyafashwe yakomeje kwihisha kugeza ubwo yafatwaga kuri uyu wa Gatandatu.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage na bo bagaragaje inzu yakorerwagamo ayo mafaranga, abapolisi binjiramo basangamo Munguyiko yihishemo afite biriya byose yafatanwe.

Inoti zose yakoraga zari zifite nomero imwe ari yo LG04727792 (ku madorari) na AB0939102 ku noti z’amafaranga y’u Rwanda.

Tariki 29 Nzeri 2020 ni bwo hari hafashwe bagenzi ba Munguyiko ari bo Ngarambe Francis na Nsanzamahoro Innocent na bo bafatiwe i Rubavu mu Murenge wa Gisenyi bafatanwe amadorari y’Amerika 1,100 .

CIP Karekezi yakanguriye abantu kuba maso ntibahe icyuho bene bariya banyabyaha ahubwo bakihutira gutanga amakuru.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’Igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Leave A Reply

Your email address will not be published.