Umupasitoro yateye inda abayoboke be 20 avuga ko ari umwuka wera wabimutegetse
Pasitoro Timoteyo yiyemereye kuba yarateye inda abayoboke be bagera kuri 20 avuga ko ari itegeko yahawe na Mwuka wera.
Abantu beshi bakunze kubaha abitwa abapasiteri ndetse bamwe bakabumvira kuruta uko bumvira inzego za Leta, ni ibintu abayobozi benshi nabo bazi kuko bakunze kubiyambaza mu bikorwa bimwe na bimwe baba bakangurira rubanda.
Rimwe na rimwe rero abantu ntibemera ko umukozi w’Imana nka Pasiteri ashobora gukora bimwe mu byaha bikunze kwitwa iby’abanyabyaha ruharwa.
Mu gihugu cya Nijeriya muri Leta ya Enungu, haravugwa amakuru y’umupasitori witwa Timothy Ngwu yakoze amahano atera inda abagore 20 b’abayoboke b’itorero rye rizwi nka Vineyard Ministry of the Trinity Holy.
Mu gusobonura impamvu yabimuteye ubwo yari mu Rukiko yiregura, Pasitoro Timothy yavuze ko koko yateye inda abo bagore bose ariko ko yabitumye n’umwuka wera kandi ko kubwe ari kubahiriza itegeko ry’Imana aho Bibiliya isaba abantu kubyara bakororoka.
Pasitori yavuze ko umwuka wera yamubwiye ko umugore akwiye kubyara uko biri kose kandi ko adafite uburenganzira bwo guhakana kugira ngo akorere mu mugambi w’Imana.
Comments are closed.