Umurambo wa Kevin waburiwe irengero kuwa gatandatu wasanzwe mu nda y’ingona

5,993

Umurambo w’Umunya-Australia wari waburiwe irengero ubwo yari arimo kuroba ari kumwe n’inshuti ze, wasanzwe imbere mu ngona.

Kevin Darmody yaherukaga kubonwa ari ahitwa Kennedy’s Bend – agace kazwi cyane ko kabamo ingona ko mu majyaruguru ya leta ya Queensland – ku wa gatandatu.

Nyuma y’iminsi ibiri yo kumushakisha muri ako gace, polisi yishe ingona ebyiri nini ibona ibisigazwa by’umubiri w’umuntu.

Uyu murambo ntabwo uremezwa umwirondoro wawo, ariko polisi ivuga ko ari “iherezo ribabaje cyane” ry’igikorwa cyo gushakisha uyu mugabo wari ufite imyaka 65.

Darmody yari umurobyi ubifitemo ubunararibonye ndetse yari azwi cyane mu baturage bo mu gace ka Cape York.

Izo ngona ebyiri, imwe yari ifite uburebure bwa metero 4 naho indi ifite uburebure bwa metero 2.8, zishwe zirashwe ku wa mbere, ku ntera ya kilometero hafi 1.5 uvuye aho uwo mugabo yari yabonywe bwa nyuma.

Ibisigazwa by’umubiri w’umuntu byasanzwe imbere muri imwe gusa muri ibyo bikururanda, ariko abakozi bita ku nyamaswa zo mu gasozi bemeza ko izi ngona zombi zagize uruhare mu byabaye.

Abarobyi bari bari kumwe na Darmody icyo gihe ntibabonye icyo gitero kiba, ariko bavuze ko bamwumvise aboroga, bikurikirwa n’urusaku rwinshi.

Inshuti ye John Peiti yabwiye ikinyamakuru Cape York Weekly ati: “Nirukanse cyane manuka… ariko sinamubona, uretse gusa inkweto ze za kamambili ziri ku nkombe“.

Ingona zikunze kuboneka muri iki gice kirangwamo ubushyuhe mu majyaruguru ya Australia, ariko ibitero byazo ntibikunze kubaho.

Urupfu rwa Darmody rubaye igitero cya 13 kivuyemo urupfu muri Queensland, kuva mu 1985 ubwo iyi leta yatangiraga kwegeranya imibare y’ibitero by’ingona.

Mu 2017, umukecuru waburiwe irengero mu mujyi wa Port Douglas, byibajijwe ko yishwe n’ingona. Mu 2016, umugore yagabweho igitero n’ingona iramwica muri pariki y’igihugu ya Daintree.

Kuva mu mwaka wa 1974 ubwo ubuhigi bwabuzwaga, ingona zo muri leta ya Queensland zariyongereye, ziva mu zigera ku 5,000 zigera ku ngona zirenga 30,000 muri iki gihe.

Raporo yo mu 2019 yumvikanishije ko muri rusange ingona nkuru 1.7 iba muri buri kilometero imwe ya buri mugezi wakoreweho ubushakashatsi.

Muri gahunda ya leta ya Queensland yo gucunga ingona, “ingona ziteje ibibazo” zikurwa mu duce aho ziba ziteje ibyago ku baturage, rimwe na rimwe zikanicwa.

Iyo mibare ni mito cyane ugereranyije n’iyo mu gice cy’amajyaruguru ya Australia kizwi nka Northern Territory (NT), ahari ingona za mbere nyinshi ku isi zo mu gasozi, zigera ku 100,000.

Nubwo hari ibikorwa byo kwamamaza bikangurira abantu kugira amakenga kubera ingona igihe bari mu nkengero z’imigezi, muri icyo gice cy’amajyaruguru muri rusange habaye impfu ziri hagati y’urupfu rumwe n’impfu ebyiri zivuye ku bitero by’ingona buri mwaka kuva mu 2005, ariko nta rupfu na rumwe nk’urwo rurahaba kuva mu 2018.

Comments are closed.