Umurundi wa 2 yasanzwemo icyorezo cya Coronavirus muri Kenya.

11,614

Igihugu cya Kenya kimaze gutangaza ko hari Umurundi basanze afite coronavirus

Nyuma y’aho mu Rwanda hagaragariye umurwayi w’Umurundi ufite virusi ya corona kuri uyu wa Kabiri, igihugu cya Kenya nacyo kimaze gutangaza ko hari Umurundi wari uvuye, mu gihugu cya Dubai basanzemo ubwandu bwa coronavirus. Uyu abaye Umurundi wa kabiri utari ku butaka bw’igihugu cye ufite coronavirus nyuma y’uwagaragaye ejo mu Rwanda.

Kugeza ubu Uburundi n’Ubugande nibyo bihugu byonyine bya Afrika y’Uburasirazuba batari hagaragaramo umuntu n’umwe wanduye Coronavirus, nyuma y’aho ibyo bihugu bimenye ko iyo ndwara yageze mu baturanyi, byakajije umurego ndetse binongera amabwiriza yo gukumira icyo cyorezo mu gihugu cyabo. Uwo Murundi utatangarijwe amazina ye abaye umuntu wa 8 uri ku butaka bwa Kenya wanduye Coronavirus, Prezida wa KENYA UHURU KENYATTA amaze gutangaza umunsi rusange wo gusengera igihugu kugira ngo Imana ikure icyo cyorezo mu gihugu.

Comments are closed.