Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yasabye imbabazi abaturage!

9,550
Kwibuka30

Isabella MWAMPAMBA wagaragayeho virusi ya Corona muri Tanzaniya yasabye imbabazi abaturage.

Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, ari ku murongo wa terefoni madame ISABELLA MWAMPAMBA umunyaTanzaniya wa mbere wagaragayeho ubwandu bwa Coronavirus yagiranye ikiganiro na ministre w’Ubuzima muri icyo gihugu, muri icyo kiganiro, Isabella yabanje asaba imbabazi Abaturage bose ba Tanzaniya kuba ariwe wagaragayeho icyo cyorezo bwa mbere akaba agiye guteza akaga igihugu cye, mu magambo yumvikanye agira ati:”nsabye imbabazi Abatanzaniya kuba arijye wagaragayeho kino cyorezo bwa mbere, nkaba arijye uteje ibibazo igihugu cyanjye…” Madame ISABELLA yakomeje avuga ko ubuzima bwe bumeze neza ko nta na hamwe ari kubabara, yagiriye inama Abatanzaniya ko badakwiye gufata bino bihe nk’ibihe bidasanzwe ko igisabwa ari uko bakubahiriza amabwirizwa y’isuku ari gutangwa n’inzego za Leta mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo.

Umurwayi wa mbere ufite coronavirus yagaragaye muri icyo gihugu avuye mu gihugu cy’Ububiligi ku utaliki 16 z’uku kwezi, mu gihe mu Rwanda umurwayi wa mbere yatangajwe ko yabonetse kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 werurwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.