Umuryango wa Prezida KAGAME uri mu byishimo byinshi nyuma yo kubona umwuzukuru

8,685
Ange Kagame Joins Ndengeyingoma in a colorful traditional marriage ...

abinyujije ku rukuta rwe rwa twiter, prezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umuryango we uri mu byishimo nyuma yo kubona umwuzukuru we ku nshuro ya mbere.

Yanditse ati: “ Guhera ejo hashize mu rugo turishimye cyane, Ubu njye na Madamu dufite UMWUZUKURU, Ndabishimiye A&B’.”

Iyi A ihagarariye Ange Kagame naho B ihagarariye Bertrand Ndengeyingoma, umufasha wa Ange Kagame.

Perezida Kagame yongeye ashyira ubutumwa kuri Twitter, agaragaza ibyishimo byo kuba abonye umwuzukuru, agira ati “Ku nshuro ya mbere iba ari amatsiko adasanzwe.”

Ange Ingabire Kagame yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma tariki ya 06 Nyakanga 2019, mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

Ange Kagame umukobwa umwe wa Perezida Paul Kagame yari yasabwe ku wa 28 Ukuboza 2018.

Euphoria: Rwanda's First Daughter Releases Wedding Photos – KT PRESS

Comments are closed.