Zambia: Abaturage barasaba Prezida wabo kubasobanurira ibyo Sankara yamuvuzeho
Abaturage bo muri Zambiya barasaba Prezida wabo gutanga umucyo ku byo Callixte Sankara aherutse gutangariza urukiko u cyumweru gishize.
Nyuma y’aho Bwana Callixte wahoze ari umuvugizi w’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kigali atangarije urukiko ko Prezida wa Zambiya yari umuterankunga wa FLN mu bikorwa byari bigamije gutera no guhirika inzego mu gihugu cy’u Rwanda, nyuma Prezida Edgar LUNGA wa Zambiya abitera umugongo abinyujije ku muvugizi wa prezidansi, kuri ubu bamwe mu baturage biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, barasanga prezida Ilunga Edgar ubwe agomba gutanga umucyo kuri ibyo birego bya Callixte Sankara.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, umunyapolitiki utavugarumwe na Edgar witwa Enock Tonga yabajije prezida impamvu mu bakuru b’ibihugu byo ku isi byose ariwe washyizwe mu majwi mu bikorwa by’iterabwoba.
Enock Tonga arasaba ko prezida atanga umucyo, akavuga impamvu ariwe wenyine washyizwe mu majwi mu bikorwa byo guhungabanya umudendezo w’ibindi bihugu
Undi munyaplitiki witwa SEAN TEMBO ukuriye ishyaka rya PEP yavuze ko pezida atagomba gucececeka, ko agomba we ubwe gutanga ikiganiro imbonankubone agasobanurira abaturage ba Zambiya ibyo ashinjwa na Callixte Sankara.
Usibye abo banyapolitiki, mu binyamakuru hafi ya byose byo muri icyo gihugu, usanga hepfo y’inkurui ahagenewe gushyiraho ibitekerezo besnhi bandika basaba ko prezida wabo asobanura impamvu yijandika mu bikorwa byo guhirika inzego mu kindi gihugu, uwitwa Thimothee Mwiya, munsi y’inkuru y’ikinyamakuru cya hellozambia, yagize ati:‘ni ubwa mbere tugize prezida nkuyu, turashinjwa n’umuterabwoba kuba inyuma y’ibikorwa byo guhirika inzego, ariko kugeza ubu ntacyo abivugaho, birakwiye ko nyakubahwa prezida agira icyo atubwira”
Comments are closed.