Umusirikare wa Uganda yishe arashe bagenzi be 3 muri Somalia

4,544
Kwibuka30

Umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF) yishe arashe abasirikare batatu bari kumwe mu butumwa bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) bwo kugarura amahoro muri Somalia.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda Brig. Gen. Felix Kulayigye, yavuze ko uwo murisikare yabyutse mu gitondo cyo ku wa Mbere arasa kuri bagenzi be, agahitanamo batatu. Bose uko ari bane bari mu barinze ikiguba cy’indege mpuzamahanga mu Murrwa Mukuru wa Somalia, Mogadishu.

Brig. Gen. Kulayigye yagize ati: “Turibaza niba yabitewe n’umuhangayiko cyangwa yari afite ikibazo cyo mu mutwe. Tutari tubizi.” Yongeyeho ko igisirikare cya Uganda cyatangiye iperereza ryimbitse ku mpamvu nyamukuru yateye icyo kibazo.

Kwibuka30

“Yakomeje avuga ko umusirikare warashe bagenzi be yahise atabwa muri yombi mu minsi mike akaba azanwa muri Uganda kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Uganda ifite Ingabo ziri muri Somalia guhera mu mwaka wa 2007 aho zagiye kurwanya inyeshyamba zigergeza guhirika ubutegetsi I Mogadishu.

Kenya, u Burundi, Djibouti na Ethiopia na byo bifite abasirikare mu butumwa bwa AU bw’agateganyo bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Ibindi bikorwa byarasiwemo abasirikare ba Uganda biheruka kuba muri Gicurasi 2019, ubwo umwemu barisikare yicaga uwari amukuriye na we bikarangira yirashe ashiramo umwuka.

Mu mwaka wa 2017, Ibitaro by’Indwara zo mu mutwe muri Uganda, byafunguyeishami ryihariye rigamije gufasha abasirikare, cyane cyane aboherejwe mu Butumwa bw’Amahoro muri Somalia, mu rwego rwo guhangana n’ihungabana ryateraga ubwiyongere bwa bamwe mu basirikare barasira abasivili mu ruhame.  

Leave A Reply

Your email address will not be published.