Hamenyekanye igihe Shampiyona ya Basketball izagarukira.

6,821

Nk’uko bigaragazwa n’ingengabihe yuko amakipe azahura mu byiciro byombi, abagabo n’abagore, shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka izakinwa n’amakipe 20, aho mubagabo ari amakipe 12 naho mu bagore akaba 8.

Uyu mwaka w’imikino nk’uko bigaragazwa n’ingengabihe yohererejwe amakipe, uzatangira muri Mutarama ukazasozwa tariki ya 9 Nzeri 2023.

Kigalitoday.com dukesha iyi nkuru ivuga ko usibye shampiyona kandi ko ku ngengabihe y’uyu mwaka, hagaragaraho andi marushanwa 2 azakinwa hagati muri uyu mwaka, ariyo irushanwa mpuzamahanga rya BAL 2023 rizakinwa muri Mata ndetse n’irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (GMT), riteganyijwe kuva tariki a 14-16 Kamena 2023.

Ku ikubitiro mu bagabo ikipe ya REG BBC ibitse iki gikombe izatangira yesurana na ORION BBC izamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino ushize, naho ikipe nka Patriots yo izatangira ikina na Kigali Titans nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino ushize.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya REG BBC ibitse iki gikombe, izatangira ikina na UR Kigali naho ikipe ya APR yageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize ikine na UR Busogo.

Muri shampiyona ya basketball y’umwaka ushize wa 2022, ibikombe byose byihariwe cyane n’amakipe ya REG Basketball Club, nk’aho mu kiciro cy’abagabo ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ihigitse ikipe ya Patriots nyuma yo kuyitsinda mu mikino ya kamarampaka (playoffs) imikino 3-2.

Leave A Reply

Your email address will not be published.