Umusore w’imyaka 16 yyakoresheje imibonano mpuzabitsina mugenzi we aramwangiza bikomeye

13,971
Kwibuka30

Umwana w’umusore w’imyaka 16 yangije mugenzi we w’umukobwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Kwibuka30

Ibi byabereye mu Karere ka RUTSIRO, mu Murenge wa KIVUMU mu Kagali ka BUNYONI. Umubyeyi utatangarijwe amazina yavuze ko mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ubwo umwana we w’umukobwa yabonye agenda acumbagira cyane, yahise amubaza mpamvu itumye agenda acumbagira, undi nawe amubwira ko hari umusore wo muri karitiye wamukoresheje imibonano mpuzabitsina akamwangiza, ako kanya Umubyeyi ngo yahise yihutira kubimenyesha ubuyobozi kuko yanze guhita yerekeza iwabo w’umusore ako kanya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Bwana SYLVESTRE BISANGABAGABO yatangarije ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru ko nawe yabimenye muri iki gitondo, atangaza ko umuhungu bivugwa yangije uno mwana ari umusore ufite imyaka 16 y’Amavuko nawe uba muri ako gace. Kuri unu uwo mwana yajyanywe ku kigo nderabuzima mu gihe uwo mwana w’umusore nawe yagiye kubazwa kuri station ya Police.

Ikibazo cy’ubusambanyi n’inda zitateguwe cyagiye kivugwa cyane muri iyi minsi ishize kuburyo cyazamuye cyane umubare w’abana bava mu ishuri batayarangije.

Leave A Reply

Your email address will not be published.