MPAYIMANA PHILIPPE Wiyamamarije kuba Prezida Yahaye Impano ya Tereviziyo Nyirabukwe

12,246
Kwibuka30

Mu muhango wo gusaba wabereye I Nyanza, Bwana MPAYIMANA Phillipe yahaye impano ya TV ya Flat.

Kuri kino cyumweru taliki ya 15/9/2019 Bwana MPAYIMANA Phillipe wigeze kugaragaza inyota yo kuyobora igihugu cy’U Rwanda bituma yiyamamariza uwo mwanya mu mwaka w’i 2017, yakoze ibirori byo gusaba no gukwa, uwo muhango wabereye mu Karere ka Nyanza, witabiriwe n’abantu benshi harimo n’umwe mu bari kumwe nawe mu guhatanira umwanya wa Prezida. Kimwe mu byashimishije abantu ndetsw kikabatungura, ni impano ya TV Bwana Phillipe yahaye nyirabukwe muri uwo muhango.

Kwibuka30

Byari ibyishimo kuri Phillipe na madame we

Bwana Phillipe yari asanzwe afitanye abana babiri n’umugore we.

Muri uwo muhango, habayeho n’undi muhango wo kwerekana abana bari basanzww bafitanye n’umugore we. Nyuma y’iyo mihango, ibirori byakomereje mu Karere ka Bugesera aho uru rugo rusanzwe rutuye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.