Umusore w’imyaka 27 yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umusazi

2,428
kwibuka31

Mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Ugwuachara muri Leta ya Ebonyi haravugwa amakuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe (Uwo bakunze kwita umusazi).

Aya mahano yabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 11 Gicurasi 2025, uyu mugabo witwa Joseph Olu, yafashwe n’insoresore zari zimaze iminsi zimukeka, maze ahagana saa moya z’ijoro butangiye kwira aza gufatirwa mu cyuho amuri hejuru.

Uwitwa Yakubu umwe mu bamufashe, yagize ati:”Twari tumaze iminsi tumukeka, nk’ibisanzwe, yabanje kujya kunywa icyayi muri karitiye maze butangiye kwira hatabona, aramanuka, natwe turamukurikira gake gake tumufatira mu gashyamba kari hepfo y’umuhanda, yiyambuye ipataro ari hejuru y’uno mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe”

Uyu musore akomeza avuga ko bakimara kumugwaho bahise bahamagara inzego z’umutekano ziramujyana ngo aryozwe amahano yakoze.

Bivugwa ko uyu mugore witwa Monica Djussah ufite uburwayi bwo mu mutwe amaze imyaka irenga 10 mu mihanda yo muri ako gace, atoragura imyanda muri za poubelles zitandukanye yari amaze guterwa inda ebyiri ariko abaganga bakazikuramo.

Comments are closed.