Umusore yafashwe ari kunywa amaraso ya nyina nyuma yo kumutemagura akoresheje ishoka.

17,457
Kwibuka30

Umusore uri mu kigero k’imyaka 32 ari mu maboko ya polisi nyuma yo gutegura nyina akoresheje ishoka maze akamunywa amaraso.

Iri shyano ryabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Gicurasi mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kitwa Sakila ho mu Ntara ya Arusha aho Umusore witwa Daniel Emmanuel ufite imyaka 32 y’amavuko yafashwe ari kunywera amaraso ya nyina mu gikombe nyuma yo kumutemagura akoresheje umuhoro. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara yaArusha Bwana Jonathan Shana yemeje iby’aya makuru. Yagize ati:”Nibyo koko uno musore twamufashe ari kunywera amaraso ya nyina umubyara mu gakombe k’ucyuma nyuma yo kumuca ijosi amaboko n’amaguru akoresheje umuhoro, ubu agomba kuryozwa ano mahano yakoze”

Kwibuka30

Hano yerekaga itangazamakuru ishoka uwo musore yakoresheje, n’Igikombe yanyweragamo amaraso ya nyina

Jonathan yavuze ko bagihabwa amakuru n’abaturage bahise bajya guhiga uwo musore basanga nibyo koko, ariko ashaka kwiruka polisi ibasha kumufata, Jonathan yateye utwatsi amakuru avuga ko uwo musore ashobora kuba yari arwaye mu mutwe, yavuze ko bitumvikana ukuntu umusazi yajya kugura ishoka, akayityaza akaba ari nayo akoresha mu kwica nyina. Nyakwigendera yari afite imyaka 79 y’amavuko akaba yitwaga Sarakikiya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.