Serumogo Ally yahakaniye amakipe yamushakaga yongera amasezerano muri Kiyovu Sport

8,415
Kwibuka30

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo muri Kiyovu Sport, Serumogo Ally, byavugwaga ko yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports, yamaze gusinya amasezerano mashya y’imyaka 2 azakinira Kiyovu Sport (Urucaca).

Serumogo Ally yamaze kongera amasezerano muri Kiyovu Sport

Mu minsi mike ishize humvikanye amakuru ko uyu myugariro ashobora guhindura ikipe, Rayon Sports na Police FC niyo makipe yari ku isonga mu kwifuza uyu kapiteni wa Kiyovu Sport kuba yashakaga ku musinyisha

Kwibuka30

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwaritaye mu gutwi, buhita bwihutira kugirana ibiganiro bya hafi n’uyu mukinnyi, birangira yemeye kongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Biravugwa ko shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa kubera imyanzuro y’inama ya MINISPORTS n’amashyirahamwe y’imikino  ivuga ko ibikorwa bya siporo bidashobora gusubukurwa mbere ya Kanama 2020.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport butangaza ko bugomba gukora ibishoboka byose bukubaka iyi kipe mu mpande zose kugira ngo mu mwaka utaha izabe iri ku ruhembe mu yahatanira igikombe cya shampiyona cya 2020/21.

Ntabwo ari Serumogo Ally gusa iyi kipe yahaye amasezerano mashya kuko na Myugariro Mbogo Ally nawe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe bivuze ngo amakipe yabashakaga aba ntabwo bakiriri ku isoko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.