Umusore yafatiwe mu cyuho yihinduye nk’umugore kugira ngo akorere inshuti ikizamini cy’Icyongereza.

5,849
Khadim Mboup – Les Envahis
Umunyeshuri wo muri Kaminuza yafatiwe mu cyuho yihinduye nk’umukobwa kugira ngo akorere ikizamini inshuti ye yagorwaga cyane n’icyongereza.

Mu ntangiriro z’iki ncyumweru dutangiye nibwo hacicikana ifoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’umusore w’imyaka 22 Khadim Mboup wo mu gihugu cya Senegal wafatiwe mu cyuho yagiye gukorera ikizamini umukunzi we w’umukobwa witwa Gangué Dioum, w;’imyaka 19 y’amavuko wigaga ku kigo cya Lycee Keur Khadim.

Amashusho agaragaza Khadim Mboup yambaye imyenda nk’iy’abagore ateze n’igitambaro mu mutwe, yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga anagarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Sénégal.

Bwana Khadim abajijwe n’itangazamakuru yavuze ko yabikoze gusa “kubera urukundo” kuko umukunzi we yagorwaga n’Icyongereza.

Ku wa mbere yagejejwe mu rukiko aregwa kwiba umwirondoro w’undi muntu ndetse no gukora uburiganya mu kizamini, hamwe n’uwo mukobwa bakundana warezwe ubufatanyacyaha.

Comments are closed.