Adil wahembwaga akayabo mu mitsi n’imisoro y’Abanyarwanda yamaze gutandukana na APR FC

15,791

Bidasubirwaho, umutoza Adil yamaze gutandukana n’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC asiga avuze ko bazakiranurwa n’inkiko za FIFA.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo inkuru yabaye impamo, iva mu byo guhishahisha ku mpande zombi, byemezwa ko umutoza w’ikipe ya APR FC amaze gutandukana n’iyo kipe.

Ibi bije nyuma y’aho ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwakomeje guhakana iby’aya makuru kugera ku gicamunsi cya none kuwa gatandatu taliki ya 22 Ukwakira ubwo umwe mu banyamakuru wa RBA abinyujije kuri twitter ye yemezaga ko iyo kipe yamaze gusezerera uwo mutoza nyuma yo kumuhagarika mu gihe kitazwi, ariko ubuyobozi bwa APR nabwo bubinyujije kuri twitter y’uwo munyamakuru, bwavuze ko umutoza Adil akiri umukozi wabo, kandi ko nta gahunda yo kumwirukana ihari.

Nyuma gato, n’ubwo Rigoga wari wanditse iyo tweet yakomeje avuga ko afite ibihamya ko uwo mugabo yamaze gusezererwa, umutoza Adil yahise ashyira hanze ubutumwa aho yavugaga ko amaze gutandukana n’iyi kipe, kandi ko agiye kwisubirira mu Bubiligi kubera ko yasuzuguwe cyane muri APR FC, Adil yakomeje avuga ko ikibazo cye kiri mu maboko y’abanyamategeko be batatu ko FIFA yoonyine ariyo izakemura ikibazo cye n’uwari umukoresha we.

Yagize ati:”APR yaransuzuguye, ntabwo yanyubashye, ntabwo ndi izina ryoroshye yari gukinisha uko ishatse. Navuganye n’abanyamategeko banjye batatu, banyemeza ko ibihano APR FC yampaye bidaciye mu mategeko, nsubiye mu bubiligi, ibindi bizakemurwa na FIFA”

Adil aza mu ikipe ya APR FC byavuzwe ko yari yasabwe kugeza iyi kipe mu matsinda y’amarushanwa yo ku rwego rwa Africa, ariko kugeza ubu byari byaramunaniye, ariko ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu akaba yarabitwaye.

Uyu mugabo wari ukunzwe cyane n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku buryo bwamuryamyeho igihe kirekire ndetse bwirengagiza amarira y’abakunzi b’ikipe batahwemye kuvuga ko uyu mugabo wahembwaga agatubutse atari ku rwego rwo kubatoreza ikipe, byageze aho umuyobozi w’iyi kipe Afande Mubarak yavuze ko Adil nawe ari umusirikare kuko atekereza nk’indwanyi cyane ko na se umubyara yari umusirikare.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa APR FC ntiburagira icyo buvuga ku isezera n’igenda ry’uyu mutoza wafataga hafi 18,000 y’amadorari ya amerika (Arenga miliyoni 18FRW ku kwezi) yose akava mu mitsi n’imisoro y’Abanyarwanda agahabwa umuntu umwe buri kwezi, agatangwa n’umuturage uri mu gihugu kiri mu bihugu 20 bikennye ku isi, gusa bamwe mu bakunzi b’iyi kipe barahamya ko cyaba ari kimwe mu bisubizo kuri bo ndetse ukaba ari umwe mu myanzuro ikomeye yaba ifashwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Comments are closed.