Burundi: Serbia yahagaritse amasezerano yari ifitanye n’Uburundi bihombya benshi

6,660
Kwibuka30

Leta ya Serbia yatangaje ko imaze guhagarika amasezerano yari ifitanye n’igihugu cy’Uburundi, amasezerano yahaga uburenganzira Abarundi bwo kwinjira muri icyo gihugu batarinze kwaka visa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Ukwakira 2022 Leta ya Serbia yatangaje ko yamaze guhagarika amasezerano yari ifitanye n’igihugu cy’Uburundi, amasezerano yari amaze hafi imyaka itatu yahaga uburenganzira Abarundi kuba bakwinjira muri icyo gihugu batarinze gusaba visa.

Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye atangarije ko ababajwe n’Abarundi benshi basohoka igihugu cyabo bakajya gushakishiriza ubuzima mu mahanga, akavuga ko igishoro, n’imbaraga bajyana hanze baramutse babikoresheje mu gihugu cyabo, mu gihe gito gusa icyo gihugu cyaba giteye imbere.

Amasezerano hagati y’impande zombi (Uburundi na Serbia) yasinywe kubwa nyakwigendera Pierre NKURUNZIZA mu mwaka wa 2020, ni masezerano yari akubiyemo ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu by’ubucuruzi, uburezi, ndetse n’ubuvuzi. Nyuma y’uko ayo masezerano ashyiriweho umukono, benshi mu Barundi batangiye kugira inzira icyo gihugu cya Serbia, inzira ibageza mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Burayi biri mu muryango w’abanyaburayi (EU), icyakora kuva ayo masezerano yasinywa, ntibyasakuje cyane nk’ubu ngubu aho bivugwa ko byibuze abantu bari hagati ya 5,000 na 10,000 basohokaga igihugu bakajya hanze buri kwezi, ariko abenshi bagakomereza mu bihugu nk’Ububiligi, Ubufaransa, ndetse n’Ubudagi, ikintu cyababaje abanyaburayi benshi bavugaga ko Serbia ariyo iri gukingurira abimukira benshi binjira ku mugabane wa burayi.

Ni icyemezo cyahombeje abarundi benshi

Kwibuka30

Nyuma y’aho kino cyemezo gifashwe, cyateye amarira abarundi benshi bavuga ko bahombejwe n’uyu mwanzuro mu buryo bukabije. Umwe mu barundi wavuganye na indorerwamo.com yavuze ko we yari amaze kugurisha umutungo we wose ategereje kujya muri Serbia ngo abone uko akomereza mu Bubiligi ahari abandi bavandimwe be, yagize ati:”…jyewe nagombaga kuba naragiye mu cyumweru cyashize, ariko Leta yacu ihagarika by’agateganyo ingendo, narinziko ari iminsi mike, none dore nabyo ngo birapfuye, nari naramaze kugurisha ibyanjye byose, ubu nabanaga n’umugore n’abana banjye kwa kwa mushiki wanjye hano i Bujumbura, nari ntegereje ko bakingura nkahita ngenda jye n’umuryango, ubu biragoye kuko n’umutungo wanjye wose naragurishije kandi ku mafaranga make, ubu n’abaguze ntibakwemera ko mbasubiza ayabo ngo bampe ibyanje”

Undi muturage uba mu Burundi yatubwiye ko nyuma y’aho Uburundi bufashe umwanzuro wo kuba uhagaritse abajya muri Serbia banyuze mu Burundi, abarenga ibihumbi 10 by’Abarundi banyuze muri Turukiya, Quatar, n’ahandi bashakisha uko bakwinjira muri Serbia, akavuga rero ko abo bose bazahomba kuko Serbia yavuze ko nta Murundi uzongera kwinjira adafite visa diplomatique.

Uwitwa MWALIMU Jonathan muri commentaires ze yavuze ko ari umurundi umaze iminsi 11 muri Quatar, yari atagereje ko indege ya Turkish airlines imugeza muri Serbia kuri uyu wa mbere we n’umuryango we w’abantu 6, yagize ati:”Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba, nta rindi faranga nsigaranye hano, twari dutegereje indege yo kuwa mbere jye na madamu n’abana bacu bane, twasize tugurishije ibyacu byose, nta kintu dufite ubu, nitugira amahirwe yo gusubira iwacu ni ugutangira ubuzima bundi bushya, biragoye, ariko Leta yari ikwiye kugira icyo ibikoraho”

Kugeza ubu Leta y’Uburundi ntiragira icyo ivuga kuri icyo cyemezo cya Serbia, gusa hari benshi bavuga ko ubuyobozi bwa Gitega bwishimiye uwo mwanzuro kuko Abarundi basohoka bajyana imbaraga hanze bari bamaze kuba benshi cyane, ibyo bikaba byaraye bishimangiwe n’ijambo perezida aherutse kwivugira ubwe aho yagaragaje ko ababajwe cyane n’izo mbaraga z’igihugu ziri gushirira hanze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.