Umutoza Roberto Manchin yizeye ko Zaniolo azaba umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani.

7,458

Roberto Manchin yizeye ko umukinnyi ukina hagati muri As Roma Nicola Zaniolo azaba umukinnyi wingenzi ku butaliyani.

Zaniolo yari kuzasiba Euro 2020 nyuma yo kugira imvune y’imitsi muri Mutarama.

Uyu musore w’imyaka 20 yungukiye mu kwigizwa inyuma kwiri rushanwa umwaka kubera icyorezo cya COVID-19 cyaje kikibasira isi muri rusange.

Manchini yizera ko Nicolo azakura akaba umukinnyi w’ingenzi kw’ikipe ye y’Ubutaliyani.

Manchini aganira na Rai Sport yagize ati:“Zaniolo ndatecyereza ko ari uwingenzi,kandi aracyari muto,rero aracyafite imyaka irenga umwe akigaragaza.

“Icyizere cyanjye Ni ukugira abakinnyi banjye bose,bikankomerera mu guhitamo ubanza mu kibuga.

Ndatecyereza ikipe izongera ubushobozi , twakinnye imikino myinshi neza, kandi turatsinda, hari umwuka mwiza cyane , byaba byiza dukinnye ubu nonaha.”

Manchini yafashije Ubutaliyani kugaruka ku ruhando mpuzamahanga kuva yayibera umutoza muri 2018.

Ubutaliyani butozwa na Manchini bumaze gutsinda imikino 13 mu mikino 19 atoje yose hamwe.

Uyu mutoza wahoze ari uwa Inter Milan na Manchester City ubu atoza igihugu cy’Ubutaliyani , buhabwa amahirwe mu gikombe cy’i Burayi kizakinwa umwaka utaha mu mpeshyi

Manchini yongeye ho ko gusubika iri rushanwa [Euro 2020] byahinduye byinshi.

Manchini akomeza agira ati:“Bizaba bigoye n’ikintu kitari cyarabayeho nambere hose.

Gutangira bundi bushya nti biba byoroshye.”

Comments are closed.