Umutoza wa Rayon Sport Guy Bokassa arashinja abafana kwica abakinnyi mu mutwe

8,709
Kwibuka30

Guy BUKASSA umutoza mushya wa Rayon Sport arasanga hari abafana bica mu mitwe abakinnyi b’ikipe.(Photo: Rwandamagazine)

Bwana GUY BOKASSA umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon sport nk’umwe mu bitabiriye umwiherero w’abayobozi b’ikipe ya Rayon yavuze ko abafana b’ikipe ya RAyon Sport aribo bica abakinnyi bigatuma badakina neza nk’uko byakagombye, mu ijambo rye ryamaze umwanya utari muto, bwana GUY yagize ati:”Mugende mumbwirire abafana ko aribo bica abakinnyi. Umukinnyi natsinda igitego ukamuraza mu kabari umugurira inzoga, uba uri kumwica kuko naza mu myitozo, nzasanga atari ku rwego nshaka. Abafana ni imbaraga z’ikipe ari nayo mpamvu bakwiriye gufasha abakinnyi gutera imbere. Mwibaraza mu tubari bituma baza mu myitozo bananiwe.”

Ubu butumwa Guy yabuhaye abaje muri uwo mwiherero bahagarariye abandi bafana benshi, yavuze ko atayobewe ko abafana bakunda abakinnyi, ariko iyo babaha inzoga bibagiraho ingaruka bikaba byatuma n’umusaruro ikipe iba ishaka utaboneka. Bwana Guy yongeye gusaba abakinnyi kumenyera gukinira ku kibuga nubwo bataba bafite abafana babajya inyuma, yagize ati:”Numvise hari abavuga ngo imbaraga za Rayon Sports ni abafana. None se nibaba badahari tuzaba abanyuma? Nidukina se abafana batemerewe kuza muri Stade, ntabwo tuzatsinda ? Buri wese agomba kumenya ko agomba gukina iminota nibura 45 muri Phase aller. Nirangira nzatanga amanota ngire abo nirukana. Ntabwo nzakwirukana ntarabona uko ukina…”

Mbere y’uko nirukanwa nzabanza nkwirukane njye” Umutoza GUY BOKASSA

Umutoza wa Rayon Sport yashimangiye ko igice cya mbere cya championnat buri mukinnyi agomba kuzagera mu kibuga agakina, yavuze ko mbere y’uko igice cya kabiri gitangira azabanza kugira abakinnyi yirukana kubera ubushobozi buke azaba yagaragaje, kubwe ntiyakwihanganira unukinnyi udakora, yakomeje agira ati:”…mbere y’uko nirukanwa kuko nananiwe gutoza, nzabanza njye nkwirukane wowe utampa umusaruro.”

Kwibuka30

Amagambo bamwe basanga akaze mu gihe abandi baanga ari ngonmbwa ko buri mukozi akorera ku ntego byakawanga agasezererwa akajya gukora ibindi.

Mbungira Ismail umutoza uzamura impano z’abana bo muri Rayon sport nawe yari yitabiriye umwiherero.

Nubwo bimeze bityo, Bwana GUY yavuze ko azakorana bya hafi n’abakinnyi bose, yakomeje asaba abakinnyi kudafata buri kibazo bakakijyana kwa Prezida kuko hari ibyo bamwe baba bakemura bitarinze kugera kwa prezida, yabwiye abakinnyi ko bazabonana kuri uyu wa kabiri no ku wa kane bityo buri wese agende avuga ikibazo afite kuko ashobora kugira ipfunwe ryo kukivugira mu ruhame nk’urwo barimo.

Bamwe barasanga uyu mwiherero ushobora gusiga ibintu bigiye mu buryo mu gihe hari abavuga ko hari ikindi gice cyo kwa Ngarambe nacyo giteganya kongera gusaba Sadate gutegura inama bazahuriramo bose. Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iyi kipe barasanga ino kipe ikwiye kuva mu matiku bagasenyera umugozi umwe kuko championnat igiye gutangira kandi buri kipe ifite intego yo kugira umwanya mwiza.

Image

Nyuma y’ibiganiro, Prezida wa RAyon Sport Bwana Sadate MUNYAKAZI yasangiye n’abakinnyi

Leave A Reply

Your email address will not be published.