Tanzaniya: Hadji Manara umuvugizi w’ikipe ya SIMBA yasabye kwegura kuri uwo mwanya kubera uburwayi

7,918
Kwibuka30
EXCLUSIVE: Sikia Haji Manara alivyoikingia kifua Simba SC - YouTube

Hadji Manara umuyobozi w’imwe mu makipe akunzwe cyane muri Tanzaniya yasabye ko abakunzi bamwemerera akegura ku buyobozi bw’iyo kipe kubera uburwayi.

Ntibishoboka kuba uri umuntu ukurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Karere maze uvuge ko utazi umugabo witwa Hadji Manara, umugabo ufite uburwayi bw’uruhu bamwe bakunze kwita “Nyamweru”, ni umwe mu bantu bakunze kugaragara muri ruhango mu gihugu cya Tanzaniya akaba ari n’umwe mu bantu bazi kuvugana n’itangazamakuru akaba ari nawe muvugizi w’ikipe ya SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzaniya.

Uyo mugabo ufite se nawe wakanyujijeho mu myaka yahise muri ruhago, ubwo ubuyobozi bw’iyo kipe bwari mu masengesho yo gusengera ikipe, kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kanama 2020 yavuze ko yumva umubiri we utameze neza, asaba abayobozi be ko mu bushishozi bwabo bafite bazamwemerera akegura kuri uwo mwanya kubera ikibazo cy’uburwayi.

Kwibuka30

Abitabiriye iyo nama benshi bavuze ko batunguwe n’ubusabe bwa Manara kuko babonaga ashoboye, ndetse bamwe bamusabye ko yakomeza kubabera umuvugizi, wenda akagabanya akazi ariko bakamubona hafi y’ikipe.

Haji Manara kugombea Urais baada ya Rais Magufuli - mwanawaligangablog

Ni umuntu utapfa kubura mu mukino wa Simba uko byaba biri kose

Mu ijambo rye yavuze ko akeneye ikiruhuko kugira ngo yite ku buzima bwe butameze neza muri iyi minsi, ariko asezeranya abakunzi n’abayobozi ko azahora hafi y’ikipe kandi ko mu maraso ye harimo ikipe imwe gusa ariyo Simba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.