Ingengo y’imari y’u Rwanda ishobora kwiyongeraho 10% umwaka utaha.

5,151
Kwibuka30
2020/2021: Ingengo y'imari ivuguruye yongereweho miliyari 219.1 Frw –  IMVAHONSHYA

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha wa 2021/2022 ishobora kwiyongeraho 10% ugereranyije n’iy’uyu mwaka wa 2020/2021 ugana ku musozo. Ibi bikaba bikubiye mu mbanzirizamushinga y’iyo ngengo y’imari yagejejwe ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa gatatu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta Richard Tusabe wari uhagarariye guverinoma yagaragaje ko ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021/2022 biteganyijwe ko izagera kuri miliyari zisaga 3 807 ivuye kuri miliyari zisaga 3 464 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/2021. 

Kwibuka30

Biteganyijwe ko 67% by’iyo ngengo y’imari azaturuka imbere mu gihugu, 16% aturuke mu nkunga z’amahanga mu gihe 17% ari inguzanyo z’amahanga.

Richard Tusabe avuga ko mu itegurwa ry’iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2021/2022 hibanzwe ku bikorwa byo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1, Vision 2050, kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID19, kugeza urukingo rw’icyo cyorezo ku baturage, gushyira mu bikorwa ibyo umukuru w’igihugu yabemereye n’ibindi.

(Src:RBA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.