Umuyobozi ukomeye mu Rwanda yanenze bikomeye polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda

8,707

Honorable Evode Uwizeyimana yanenze bikomeye polisi y’u Rwanda avuga ko bimwe mu bizamini bakoresha ari ibintu bya kera bitagikoreshwa ku isi muri iyi myaka.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Ukuboza 2022, ubwo yari mu kiganiro “Isesenguramakuru” kuri radio y’igihugu, ikiganiro gikorwa na Bwana Cleophace Barore, honorable Evode Uwizeyimana yanenze bikomeye polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda avuga ko iryo shami rikoresha bimwe mu bizami bitakgikorwa ahandi ku isi.

Hon. Evode yavuze ko ikizami cya demarrage gikoreshwa na Polisi ishami ryo mu muhanda kitari gikwiye gukoreshwa kuko nta handi ku isi icyo kizami gikorwa, yagize ati:”Nko gufata umuntu ukamwuriza umusozi umukoresha ikizami cya demarrage ntaho bikiba kubera ko n’ubundi imodoka za manuel ziri gucika, ibyo ni ibyo mu myaka ya kera cyane, ntaho bikiba

Hon. Evode yakomeje avuga ko polisi yari ikwiye guteganya ikizami ku bantu bumva ko bazakoresha imodoka zo mu bwoko bwa automatic, wenda ikabagenera n’ubwoko bw’uruhushya rwabo, yagize ati:”Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yajya gukoreshwa ikizamini cy’imodoka ya Manuel kandi azakoresha imodoka ya automatic, numva bari bakwiye kumukoresha ikizami cy’imodoka azatwara wenda bakayandikaho AT, bisobanuye Automatic transmission, basanga noneho atwaye imodoka atakoreye ikizamini akaba noneho yahanwa, naho ubundi kwaba ari ukurushya abantu mu bintu by’ubusa

Usibye icyo, Hon. Evode yongeye anenga igitabo gikubiyemo itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda kuko ari icya kera cyane gikwiye kongera kuvugururwa, yagize ati:”Nk’ubu igitabo gikubiyemo amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda ni icyanditswe mu mwaka w’i 1987, urumva ko ari icya kera cyane kitajyanye n’igihe” Uyu mugabo yibukije ko perezida wa Repubulika yigeze gusaba ko iryo tegeko rivugururwa.

Usibye uyu muyobozi, hari abandi benshi bakomeje kunenga imitangire y’ibizami bitangwa na polisi ishami ryo mu muhanda bikaba ari imwe mu mpamvu zituma impanuka ziyongera, hari abavuga ko uburyo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bigoye mu Rwanda aribyo bituma hari abajya kuzishakira mu indi bihugu aho kuzibona byoroshye, rimwe na rimwe bakazigura bikaba byateza impanuka.

Kugeza ubu mu Rwanda kugira ngo ubone uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, bigusaba kubanza kubona urw’agateganyo (Provisoire), ubundi ugakora ibizamini bine byose kandi byose ugomba gutsinda uko biri kose ku buryo iyo utsinzwemo kimwe udashobora kubona permis, ikintu abantu bakomeje kutumva neza. Uwitwa Ramadhan Rwirangira wigisha gutwara ibinyabiziga i Nyamirambo yagize ati:”Nibyo biriya bintu biragoye, numva polisi yari ikwiye kubitanga byose uko ari bine, wenda wagira icyo utsindwamo akaba aricyo wazasubiramo wongeye, naho kongera kubisubiramo byose mba numva bigoye kuko n’ubundi ababitsinda byose ku nshuro ya kabiri ari mbarwa, tutibagiwe n’amafaranga ahagendera kuko bihenze

Hari benshi bemeza mu karere u Rwanda ruherereyemo ariho honyine kubona permis ari ikintu kigoye cyane kurusha ibindi, ikintu polisi idahakana kugeza ubu, ahubwo ikavuga ko ari ngombwa kuko iyo utwaye ikinyabiziga uba ufite ubuzima bw’abantu mu ntoki zawe, bityo ko atari ikintu cyio gukinishwa.

Comments are closed.