Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Burayi yatawe muri yombi

3,601
Kwibuka30

Eva Kaili ukomoka mu Bugereki, umwe muri ba visi perezida 14 b’Inteko ishinga amategeko y’u Burayi, yatawe muri yombi mu iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa.

AFP yatangaje ko iryo perereza rifitanye isano na kimwe mu bihugu byo mu kigobe cyo mu burasirazuba bwo hagati.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu hasatswe ibiro by’abadepite batatu, Kaili na bagenzi be babiri bakomoka mu Bubiligi, Maria Arena na Marc Tarabella.

Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu bane bafatiwe i Bruxelles mu Bubiligi.

Kwibuka30

Ishyaka PASOK ryo mu Bugereki ryatangaje ko ryirukanye Kaili mu banyamuryango baryo.

Ibiro by’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Bubiligi byatangaje ko byafashe €600,000 mu noti ndetse bufatira mudasobwa na telefoni z’aba bayobozi, kuri uyu wa Gatanu.

Bwakomeje buti “Mu mezi menshi, abagenzacyaha ba Polisi bakomeje gukeka ko hari igihugu cyo muri Gulf gishaka kugira uruhare mu byemezo by’ubukungu na politiki by’Inteko ishinga amategeko y’u Burayi, binyuze mu kwishyira amafaranga menshi cyangwa guha impano nini abantu bafite ijambo cyangwa umwanya mu Nteko y’u Burayi.”

Abantu bane batawe muri yombi ntabwo batangajwe bose.

Amakuru avuga ko igihugu kivugwa muri iyi dosiye ari Qatar.

Kaili w’imyaka 44 ni umudepite mu Nteko y’u Burayi guhera mu 2014.

Leave A Reply

Your email address will not be published.