Umuyobozi wa Polisi y’U Rwanda ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzaniya

5,337
Kwibuka30

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza,  ku  wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Tanzania aho yahuye na mugenzi we uyobora Polisi yo muri icyo gihugu IGP Simon Nyakoro Sirro banagirana ibiganiro.  

Uru uruzinduko rwari rugamije gukomeza gushimangira  imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi kuko kuva mu mwaka wa 2012 Polisi zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. 

IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wa Tanzania kuba yamuboneye umwanya bakagirana ibiganiro. Yanashimiye ubuyobozi bwa Leta ya Tanzaniya muri rusange uko babakiriye muri iki gihugu.

IGP Munyuza  yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda  ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Kwibuka30

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange dufite ubushake n’umuhate mu kurwanya ibyaha byambukiranya ibihugu byacu byombi. Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.” 

Yakiriwe n’itsinda ry’abapolisi bagize band y’igihugu ya Polisi ya Tanzaniya.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye ndetse n’abandi bayobozi muri  Polisi ya Tanzania,  IGP Simon Nyakoro  Sirro yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akaza muri Tanzania. Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

Yagize ati: “Ibi bihugu byacu  bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo.  Ibi tugomba kubigeraho dushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi zacu y’u Rwanda na Tanzania.”

Izi nzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke, guhanahana abanyabyaha, gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.