Urukiko rwategetse ko Beatrice MUNYENYEZI aba afunzwe iminsi 30

5,928

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ruherereye mu Karere ka Kicukiro rwategetse ko Munyenyezi Béatrice akomeza gufungwa by’agateganyo kuko akekwaho ibyaha biremereye.

Umucamanza yavuze ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Munyenyezi yagize uruhare mu byaha bya Jenoside akurikiranyweho bityo agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ikaba ivuze ko akomereza igifungo muri gereza.

Yavuze kandi ko hari abatangabuhamya bavuze ko yatanze amabwiriza yo kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu yahize ari Komini Ngoma , Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Munyenyezi yavuze ko icyo cyemezo cy’urukiko atemeranywa na cyo ndetse ahita atangaza ko akijuririye.

Yiregura yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umubyeyi uheruka kubyara impanga agahita yongera gutwita, bityo atari afite intege zo kujya mu bwicanyi.

Amaze gusomerwa umwanzuro w’urukiko kuwa mbere nimugoroba, Munyenyezi yagize ati: “Sinishimiye icyemezo cy’urukiko, ntangaje ko nkijuririye.”

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) nyuma yo gusoza igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe n’Urukiko nyuma yo gutahura ko yabeshye inzego z’abunjira n’abasohoka z’icyo Gihugu ko atagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo yibonere ubuhungiro.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birindwi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri Komini Ngoma.

Ibyo byaha birimo icyo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato, kwica  no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.

Ubushinjacyaha bwemeza ko Munyenyezi yari umwe mu bagore bakoranaga n’Interahamwe kuri Bariyeri yari hafi ya hoteli ya nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango icyo gihe.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.