Akarere ka Nyagatare karashinjwa kwishyura akayabo ka miliyoni 9 zitari mu masezerano

8,917
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwemereye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ko bwishyuye miriyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda zirenga ku yemejwe mu masezerano bwagiranye na rwiyemezamirimo wubatse sitade y’Akarere.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 28 Nzeri 2020, ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwitabye PAC, bugaragarizwa amakosa atandukanye yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abagize PAC bari mu cyumba k’inama ku Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwari mu cyumba k’inama ku Biro by’Akarere mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2018-2019, igaragaza bimwe mu bibazo byagaragaye muri ako Karere by’umwihariko ari amafaranga angana na miriyoni 9 z’ikirenga zishyuwe rwiyemezamirimo.

Depite Uwineza Beline yasabye ubuyobozi bw’Akarere gusobanura impamvu bwishyuye rwiyemezamirimo amafaranga adahuye n’ari mu masezerano bwasinyanye na rwiyemezamirimo.

Kwibuka30

Hategekimana Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, yemera ko ari amakosa yabayeho.

Yagize ati: “Ni ko bimeze kandi ni ko byagenze. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze rwiyemezamirimo yarishyuwe amafaranga y’ikirenga ariko ahita yandikira rwiyemezamirimo (contractor) kugira ngo tugaruze miriyoni 9 twari twamwishyuye, hanyuma abakozi babigizemo uruhare basabwa ibisobanuro”.

Akomeza avuga ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ubwo yagenzuraga imikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta, yasanze Akarere katarabona ko kishyuye rwiyemezamirimo amafaranga y’ikirenga.

Mukanyirigira Judith, Umugenzuzi w’imirimo rusanze mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bagize ikibazo mu ikoranabuhanga (System).

Ati: ” Twaje kugira ikibazo mu ikoranabuhanga. Si umukozi ku giti ke wabikoze ngo amafaranga y’ikirenga miriyoni 9 zihabwe rwiyemezamirimo. Ni ikibazo cyabayeho kuko hari na ba rwiyemezamirimo 10 byabayeho ariko twemeranywa ko amafaranga y’ikirenga bahawe bazayagarura.”

Uretse miriyoni 9 z’ikirenga zishyuwe rwiyemezamirimo, hari andi makosa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze mu Karere ka Nyagatare, ari na yo Akarere kisobanuyeho kuri PAC.

Amwe mu yandi makosa yakozwe, arimo miriyoni 16 Akarere katsinzwemo, miriyoni 20 zirenga kaciwe bitewe no kutishyurira imisoro ku gihe, imyanya isaga 20 itarimo abakozi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.