Umwe mu banyamakuru bakoraga ikiganiro cy’Urukiko rw’ubujurire kuri FINE FM yasezeye

1,899
RPF

Umwe mu banyamakuru b’abahanga bakoraga kuri Radio FINE FM biravugwa ko amaze gusezera kuri ino radiyo no mu kiganiro gifatwa nk’igikunzwe mu Rwanda kizwi nka “Urukiko rw’ubujurire”.

Ikiganiro Urukiko rw’ubujurire gikorerwa kuri Radio FINE FM, ni kimwe mu biganiro bidashindikanywaho kuba kiri kimwe mu biganiro bikunzwe mu biganiro byose bikora ibijyanye n’imikino mu Rwanda, ni ikiganiro gisanzwe gikorwa n’abagabo bagera kuri bane aribo Sam Karenzi ari nawe muyobozi w’iyo Radiyo, Bwana Regis Muramira, Ricard, ndetse na Bwana Aime Niyibizi, ndetse rimwe na rimwe kikajya gikorwamo n’undi mukobwa.

Bikaba bivugwa rero ko umwe mu basanzwe bakora icyo kiganiro ariwe Bwana Aime NIYIBIZI yaba amaze gusezera muri icyo kiganiro no kuri iyo radiyo, abinyujije kuri status ye ya Whatsapp, Bwana NIYIBIZI Aime yamaze gutangaza ko yasezeye kuri iyo radiyo no muri icyo kiganiro yari amazemo imyaka irenga ibiri.

Bwana Aime uzwi nk’umufana ukomeye wa Rayon sport nk’ikipe ikomoka iwabo i Nyanza, yagize ati:”Reka mfate kano kanya nshime by’umwihariko abantu twabanye kuri Radio FINE FM mu rukiko rw’ubujurire na Sport VAR…”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko gukora muri icyo kiganiro rwari urugendo rwamaze imyaka ibiri n’amezi agera ku icyenda, ndetse avuga ko yahavanye inararibonye, agashimira Sam Karenzi wamuhaye amahirwe yo gukorana nawe kuri FINE akamufata nk’umubyeyi, ati:”Nahakuye experience ya Sam KARENZI nk’umubyeyi…” anashimira abandi batari bake bakoranye nka Bruno Taifa ndetse na Horaho Axcell bombi bari kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Regis, Dukuze, Ricard.

Bwana Niyibizi Aime benshi batashidikanyaga ku buhanga bwe mu itangazamakuru, n’uburyo yaganiraga yirinda kuba igifura mu gihe babaga bafite ingingo batavugaho rumwe na bamwe mu bakorana ikiganiro, cyane cyane Regis, yavuze ko ahisemo kuba afashe akaruhuko gato akaba azagarukana imbaraga.

Twagerageje kumubaza impamvu asezeye n’aho yaba yerekeje ariko ntibyadukundira, gusa igihe cyose ari bwemerere kutuvugisha turababwira impamvu n’aho yerekeye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.