Umwe mu itsinda ry’abajura bateye kwa Depute FRANK HABINEZA YAFASHWE

7,617
Kwibuka30

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere itsinda ry’abajura ryateye urugo rwa Deputé Frank HABINEZA, ariko umwe muri bo aza gufatwa

Mu ijoro ryakeye abajura bateye mu rugo rwa Deputé FRANK HABINEZA, urugo ruherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo. Umuzamu urarira urugo rwa Deputé HABINEZA yavuze ko abo bajura baje mu matsinda, bamwe basigaye hanze y’igipangu mu gihe irindi tsinda ryiniye mu gipangu, maze ritangira gutwara ibintu byari biri hanze, ngo umuzamu akibibona yahise atabaza, maze abo mu rugo ndetse n’abaturanyi barabyuka basanga aracyagundagurana n’umwe yari yabashije gufata kugira ngo atamucika.

Kwibuka30

Abo bajura bafashwe bateshejwe n’ibindi bari bamaze kwiba mu ngo z’abaturage ariko ntibabimenya.

Honorable Frank HABINEZA ni umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, akaba ari nawe muyobozi w’ishyaka rya green Party Rwanda. Habineza yahagarariye ishyaka rye mu matora ya prezida wa Repubulika ariko aza ku mwanya wa gatatu nyuma nya MUHAYIMANA Philippe na Prezida Kagame waje imbere, ishyaka rye ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

This image has an empty alt attribute; its file name is umwe_mu_baju713d-3ac8f.jpg

Uyu niwe wafashwe, mu gihe abandi bacitse kugeza ubu ntawuramenya aho bari

Leave A Reply

Your email address will not be published.