Nyanza: RIB yataye muri yombi abagabo 3 bakekwaho kwica umwana w’imyaka 17

8,912
Kwibuka30

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, rwataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 17 y’amavuko

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera mu Karere ka Nyanza bwataye muri yombi abagabo batatu aribo Niyitegeka Laurent w’imyaka 44 y’amavuko, Nsengiyumva Bosco w’imyaka 24 y’amavuko na Turatsinze Emmanuel alias Kagozi w’imyaka 21 y’amavuko. Abo bagabo bose uko ari batatu, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 17 y’amavuko, umurambo uherutse gutoragurwa mu ishyamba rya kiliziya gatolika.

Uyu mwana yari yarashowe mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko.

Kwibuka30

Umurambo wa nyiragendera wasanzwe mu ishyamba rya kiliziya gatolika mu mudugudu wa Murende mu Kagali ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi wa RIB, yagize ati:”Abo bantu batutu bari basangiye mu kabari na nyakwigendera bazi ko yagurishije amabuye y’agaciro bamwizeza ko bamuherekeza bakamugeza iwabo ariko ntibabikora.”

Avuga ko abafashwe bose bafungiwe kuri station ya RIB iri ku Murenge Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.