Umwishywa wa Trump yashyize hanze amabanga ya nyirarume, ngo ntiyize kaminuza nk’uko byari bizwi

9,282

Umwishywa wa Preezid wa Amerika yashyize hanze amabanga ya nyirarume, avuga ko ari umubeshyi kandi ko atigeze yiga muri kaminuza nkuko benshi bari babizi

Mu gitabo cyari gitegerejwe na benshi ndetse n’itangazamakuru, Mary TRUMP umwishywa wa Prezida wa Amerika Donald Trump mu gitabo cye aherutse gushora yise “Too Much and Never Enough’: How My Family Created the World’s Most Dangerous Man, muri iki gitabo agaragaza nyirarume Donald Trump nk’umuntu mubi w’umugomendetse n’umuhemu

Uwo mwana w’umukobwa yavuze byinshi byerekeye umuryango w’iwabo wa nyina, ndetse ashyira hanze menshi mu mabanga y’umuryango, nubwo bimeze bityo, prezidansi ya Leta zunze ubumwe za Amerika yanyomoje amakuru akubiye muri icyo gitabo.

Mary TRUMP ufite impamyabushobozi y’ikirenga ku rwego rwa Doctorat mu bumenyamuntu, yavuze ko umuryango wa Trump wakomeje kurwanya icyo gitabo ndetse unasaba kenshi ko amacapiro areka kugisohora, yavuze ko kuva yamenya nyirarume, ari umuntu wikunda, ufite ubushobozi buke kandi w’umunyantegenke,

Yagize ati:”Ni kenshi jye ubwanjye niboneye ahutaza ise umubyara ariwe sogokuru wanjye, Trump ni umunyagasuzuguro, buri gihe aba yumva atari aho agomba kuba ari”

Yakomeje avuga ko Trump yabeshye isi yose ko yize kaminuza kandi ntayo yize, yagize ati:”Nabaye hafi cyane y’uno muryango, icyakora yaragerageje kwiga uko mbizi, gusa ntiyabashije kurenza umwaka umwe wa kaminuza, yahise abivamo akurikirana ubucuruzi

Comments are closed.