Umwongereza Shaun watozaga ikipe ya Etincelles yasezeye nyuma yo kumara igihe adahembwa.

9,388
Umutoza wa Etincelles  yeguye ayishinja kutamuhemba

Umwongereza watozaga ikipe ya Etincelles FC, Calum Shaun Selby yamaze gusezera kuri iyi kipe nyuma yo kumara igihe adahemwa.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Calum Shaun Selby yandikiye Etincelles ayisezeraho ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe kubera kudahembwa.

Iyi baruwa ikaba yakiriwe na Ndolimana Emmanuel akaba visi perezida w’iyi kipe yo mu karere ka Rubavu.

Mu ibaruwa ye, Calum Shaun Selby yagize ati“njyewe Calum Shaun, umutoza mukuru wa Etincelles, mbandikiye uyu munsi ngira ngo negure by’igitaraganya ku nshingano zanjye nk’umutoza mukuru wa Etincelles kuko mwanze kumpemba, simbone n’ubufasha buvuye mu bakoresha banjye . Nahisemo kujya gushakira ahandi.”

Etincelles ni imwe mu makipe yahise ahagarika amasezerano y’abakozi bayo kuva MINISPORTS yahagarika shampiyona tariki ya 11 Ukuboza 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus.

Calum Shaun Selby yagizwe umutoza wa Etincelles muri Gashyantare 2020, muri Nyakanga 2020 yaje kongerwa undi mwaka w’amasezerano akaba asezeye mu gihe yari asigaje amezi 5 ku masezerano ye.

Image result for Calum Shaun Selby

(Src:Isimbi.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.