UNICEF yageneye u Rwanda ibikoresho byo kuvura COVID-19.

9,250

Minisiteri y’Ubuzima yashimiye ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) bwageneye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi n’iby’ubwirinzi byifashishwa mu kuvura no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibyo bikoresho u Rwanda rwakiriye birimo imashini zitanga umwuka (CPAP & ventilators), imashini zikusanya umwuka wo guhumeka (oxygen concentrators), imyambaro y’ubwirinzi n’udupfukamunwa hamwe n’imiti isukura intoki.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira ni bwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yashyikirijwe ibyo bikoresho bitanzwe mu gihe hakiri zimwe muri serivisi z’ubuzima zitaratangwa neza nk’uko bikwiye bitewe n’ingamba zo kwirinda icyo cyorezo cyugarije Isi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ibyo bikoresho bizifashishwa mu kongera zerivizi z’ubuzima bw’imyororokere ku ngimbi n’abangavu, ndetse n’izigenerwa ababyeyi n’impinja zivuka.

Na none kandi ibikoresho by’ubwirinzi birimo ngo bizafasha cyane Abajyanama b’Ubuzima mu kazi kabo ko gukurikirana abarwayi ba COVID-19 bavurirwa mu ngo zabo.

Yagize ati: “Ibyo bikoresho bizashyigikira imbaraga dushyira mu kunoza serivisi zihabwa ababyeyi n’abana muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse na nyua y’aho. Ibikoresho by’ubwirinzi n’imiti isukura intoki, bizanagira uruhare rukomeye mu kurinda Abajyanama b’Ubuzima bagomba gukurikirana ubuzima bw’abarwayi ba COVID-19 bavurirwa mu ngo zabo.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, ashimira Julianna Lindsey Uhagarariye UNICEF mu Rwanda.

UNICEF yakomeje kugaragaza ubufatanye budasanzwe muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 mu Rwanda. Mu gihe abanyeshuri basabwaga kwigira mu ngo, yafatanyije na Leta mu gutangiza ganunda yo kwigira kuri radiyo na tereviziyo.

Muri rusange UNICEF ifasha Guverinoma y’u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yo kwirinda, by’umwihariko mu bikorwa birimo gusakaza ubutumwa mu baturage bujyanye no gukumira COVID -19 n’uburyo bwo kugera kuri serivisi, no kwinjiza abaturage mu bikorwa by’isakazamakuru ku cyorezo.

Iryo shami rya Loni kandi rigira uruhare no mu hushyikiriza abakozi bo mu buzima n’abakorerabushake ibikoresho byo kwikingira, igahugura abakozi b’ibigo by’ubuzima n’abakorerabushake ku bijyanye no gukumira no guhangana n’icyorezo.

UNICEF ifasha no mu guhugura abatanga serivisi z’ubuzima ku buryo bwo gutahura, kohereza ku zindi nzego z’ubuzima no gufasha abana n’ababyeyi batwite cyangwa bonsa bafite ubwandu bwa COVID 19.

Ihugura ababyeyi n’abarezi bita ku bana bato ku buryo bunoze bwo kugaburira abana mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, ikanafasha abana kwigira mu rugo muri iki gihe amashuri yafunzwe.

UNICEF yiteguye gufasha amwe mu mashuri kongera gufungura hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda ndetse no gufasha abana badafite ababyeyi cyangwa imiryango ibitaho kubona aho baba, nko kubera umwana umubyeyi utaramubyaye cyangwa kwakira umwana mu muryango.

Comments are closed.