United Scholars center yongeye kudabagiza abashaka kuminuriza mu bihugu byo hanze

1,301

Ikigo United Scholars center kimaze kwandika izina rikomeye mu gushakira amashuri abifuza kujya kuminuriza hanze, cyongeye kizana amahirwe adasanzwe ku Banyarwanda babyifuza.

Ikigo United Scholars Center kimaze kwigarurira urukundo rw’abatari bake mu Rwanda ndetse no mu karere kubere ubunararibonye n’ubunyamwuga mu bikorwa byo gufasha abifuza cyangwa korohereza abashaka kujya kuminuriza no gukomereza amashuri yabo ku yindi migabane cyane cyane mu Burayi, Amerika na Canada, cyongeye cyagarutse muri ya gahunda igamije guhuza abifuza kuminuriza hanze ikabahuza n’abahagarariye za kaminuza n’amashuri makuru (colleges) maze bagahabwa ubusobanuro bwimbitse na banyir’ubwite nk’aho wigereye n’ubundi ku ishuri.

Kuri iyi nshuro, icyo gikorwa kizongera kibere i Kigali ku italiki ya 14 Gashyantare 2025, kikabera kuri Hoteri izwi nka UBUMWE GRANDE HOTEL guhera saa tatu za mu gitondo, ndetse kwinjira ikazaba ari ubuntu.

Bwana Ismail NIYOMURINZI uyobora ikigo United Scholars Center, yavuze ko kuri uwo munsi hazaza abahagarariye zimwe muri za kaminuza zikorana na USC, yagize ati:”Hazaba hari abahagarariye zimwe muri za kaminuza nyinshi dukorana, ndongera gushishikariza ababyeyi ndetse n’abandi bifuza kuminuriza hanze kuza bagahura nabo, bazabona umwanya uhagije wo kubaza ibibazo bashaka, dukorana na kaminuza zirenga 1000 zo mu bihugu birenga 50 ku migabane yose nk’Uburayi, Amerika, Canada, Aziya ndetse na Africa”

Bwana Ismail Niyomurinzi ati:”Kujya kuminuriza hanze mu makaminuza yiyubashye si iby’abana ba burugumesitiri gusa nk’uko twabyumvaga kera

Uyu mugabo akomeza avuga ko kuri ubu kwiga muri za kaminuza zikomeye z’i burayi cyangwa mu bindi bihugu byateye imbere bitakiri iby’abakire nk’uko byahoze kera ati:”Twe nka USC twaje kugira ngo dutinyure abantu bumvaga ko kohereza umwana we kuminuriza hanze ari iby’abana ba burugumesitiri n’abakire gusa, ubu hari kaminuza zihendutse cyane ku mugabane w’Uburayi zingana nk’aho nubundi wakwishyurira umwana ari kwiga i Kigali, ndetse akarusho ni uko noneho hari na za scholarship mu bihugu nka Pologne, Espagne, Ubutaliyani, Ubudage, Ubufaransa, ndetse Amerika na Canada batinyaga ubu hamwe na USC byoroshye kuko hari za scholarships aho ushobora kwishyirirwa 100% uramutse ufite amanota meza.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuri ubu mu bihugu nk’Ubudagi hari amahirwe yo kwiga unakora, cyane cyane ku bashaka kwiga ibijyanye n’ubuganga.

Bwana Ismail uhagarariye United Scholars Center akomeza avuga ko ayo mahirwe aboneka ku byiciro byose guhera kuri bachelor ukagera kuri PhD ndetse mu mashami yose.

Bwana Ismail mu ikote ry’umukara ari gutanga ikiganiro ku bijyanye n’uburezi mpuzamigabane muri imwe muri za kaminuza zikorana na United Scholars center muri Amerika

Bwana Ismail yongeye amara impungege bamwe mu babyeyi bagiraga z’uburyo umwana wabo yakwakirwa muri ibyo bihugu by’amahanga mu gihe yabonye ishuri na visa ya ambasade, yavuze ko uburambe bw’imyaka irenga 10 bari muri uno mwuga bagiye bagira amahirwe yo kugenda bakura mu nzira imbogamizi zose zabangamira abantu baba babagiriye icyizere, akaba ari nayo mpamvu bashyizeho uburyo bwo guherekeza umunyeshuri ku kibuga cy’indege, ndetse bagateganya n’abamwakira ku kibuga cy’indege cy’aho agiye, bakamufasha no kumushakira iby’ibanze akigera mu mahanga, ubwo bamushakira aho arara, bakamugeza ku kigo cyamwemeye n’ibindi byose kugeza nawe ubwe amenyereye.

UNITED SCHOLARS CENTER ikorera mu mujyi wa Kigali rwagati mu nzu ya Centenary house, mu igorofa ya kabiri, ikaba imaze imyaka irenga 10 itanga izo serivisi zanogeye abatari bake, ikintu cyatumye iryo zina ryandikishwa ikaramu y’icyuma mu mitima y’abatari bake bagiye bafashwa kugera ku nzozi zabo n’icyo kigo.

Ku bundi bufasha ukeneye kuvugana n’umwe mu bakozi ba United Scholars Center, wavunyisha kuri 0788307538 cyangwa kuri 0788304387 ukaba wahabwa ibindi bisobanuro birenze kuri ibi ngibi.

Comments are closed.