“Urazindutse nshuti, ayacu ashize ivuga” Ubutumwa bwa BAMPORIKI umaze igihe afungiwe iwe ku rupfu rwa buravan

8,178
Icyatumye Hon Bamporiki Edouard afungwa cyamaze kumenyekana. - Inkanga

Bamporiki Edouard umaze amezi atari make afungiye iwe, yashyize ubutumwa kuri twitter avuga uburyo yashenguwe umutima n’urupfu rwa Buravan

Nyuma y’uko inkuru ibaye kimomo ko umuhanzi BURAVAN yitabye Imana, abantu batandukanye bakomeje kugaagaza urukundo bari bafitiye uno musore upfuye akiri muto.

Kuri za Status z’abantu benshi uhasanga ubutumwa n’amashusho ya Buravan yihanganisha umuryango, no kumwifuriza kuruhukira mu maho, muri abo benshi harimo na Bwana BAMPORIKI Edouard, wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umuco ariko akaba amaze amezi arenga atatu afungiye iwe.

Mu Kinyarwanda cyuje ingazo, Bwana Bamporiki yavuze ko Buravan agiye hakiri kare kandi ko amagambo yashize ivuga, yagize ati:Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga.”

Mu mpera za Kanama 2020 ubwo Hon Bamporiki yari akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, yari yashimye indirimbo ‘Nirwogere’ yahuriyemo nyakwigendera Yvan Buravan na Jules Sentore.

Icyo gihe mu butumwa Bamporiki nubundi yari yatambukije kuri Twitter, yagize ati “Mukwiye inka y’ubumanzi Benimana. Iyi nganzo nimuyirambure mugorore umuhogo bigere ejo. Mudukize umwuma umaze iminsi aha tugororoke, muraba mutoje, munahabuye abendaha guhaba.”

Comments are closed.