“Ndambiwe guhora mpaza igifu cy’abandi icyanjye kirimo ubusa” Amarira ya NIYO Bosco

9,489

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco yavuze ko ubwamamare bwe ntacyo bumumariye ahubwo ko bwakijije abandi mu gihe we yumva yasubira mu bihe yarimo ataramamara.

Niyo Bosco usanzwe afite ubumuga bwo kutabona ariko akaba afite impano itangaje mu kuririmba, asanzwe afashwa mu muziki n’Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Niyo Bosco yahishuye ko ibyo abantu bakeka ko yakize atari ko bimeze ahubwo ko yakijije abandi.

Muri ubu butumwa, yateruye agaragaza ko atishimiye uwo ari we uyu munsi ndetse ko yumva yifuza kubaho mu buzima yahozemo kurusha gukomeza kuba uwo ari we.

Ati “Birashengura kubaho wiyoberanya wigira uwo utari we kandi ibintu bigakomeza gutyo nyamara igihe kizabisobanura.”

Yakomeje agira ati “Ndemerewe no guhora nirengagiza ko ndi guhaza igifu cy’abandi nyamara icyanjye kirimo ubusa. Nakwifuje ko abantu bavuga ko hari intambwe nagezweho ko babyibagirwa ahubwo bagaharanira ishema ryanjye.”

Muri ubu butumwa bwumvikanamo kubogoza, Niyo Bosco yavuze ko arambiwe gukomeza gutuma bamwe bakira by’ikirenga mu gihe we akomeza gusubira inyuma, asoza avuga ko ibi bikomeje kumugiraho ingaruka mu buzima bw’imitekerereze.

M. Irene usanzwe afasha uyu muhanzi, umwaka ushize yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo umubyeyi w’abahanzi Vestine na Dorcas na bo basanzwe bafaswa n’uyu munyamakuru, yahagurukaga akavuga ko arambiwe ko abana be bakomeje gukiza uyu musore nyamara impano yabo bo ntacyo ibagezaho.

Ni inkuru yagarutswe cyane aho bamwe bavugaga ko uyu mubyeyi yirengagije ko abana be bazamuwe na M. Irene mu gihe hari n’abandi bavugaga ko uyu munyamakuru na we atari akwiye gucura aba bahanzi ku bushobozi akura mu mpano yabo.

(Src:Radiotv10)

Leave A Reply

Your email address will not be published.