Urugamba rwa CHAN-2021 rwa tumye Sadate Munyakazi yemerera buri mukinnyi w’Amavubi amadorari 100$ nibatsinda Uganda mu mukino uzabahuza muri iri rushanwa!

8,449

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakakazi Sadate yatangaje ko umukinnyi w’Amavubi wese uri muri Cameroun azahabwa amadorari 100 y’Amerika ikipe y’Amavubi bakinira niyitwara neza igatsinda Uganda mu mikino ya CHAN 2021. kuri twitwer yagize ati:

Amavubi yageze muri Cameroun kuri iki gicamutsi aho yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu guhugu CHAN. Amavubi ari ku mwanya 133 ku rutonde rwa FIFA, azakina umukino wa mbere tariki 18 Mutarama 2020, umukino bazahuramo na Uganda.

Ubwo Amavubi yahagurukaga i Kigali, yasize yijeje Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa n’abanyarwanda bose muri rusange, kuzegukana igikombe cya CHAN 2021. Kapiteni w’Amavubi, Jacques Tuyisenge, yagize ati “Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana”.

Tuyisenge Jacques yijeje Minisitiri wa Siporo n’abanyarwanda bose muri rusange ko bazegukana igikombe cya CHAN
Minisitiri Munyangaju yibukije Abakinnyi b’Amavubi ko batwaye ubutumwa bw’abanyarwanda
Leave A Reply

Your email address will not be published.