Urukiko rwanzuye ko Prince Kid ari umwere, amajwi y’ubushinjacyaha ateshwa agaciro.

7,304
Kwibuka30

Nyuma y’igihe kitari gito ari mu gihome kubera ibyaha byo gushaka gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Urukiko rwa Nyarugenge rumaze kwanzura Ko Prince Kid ari umwere kandi ko agomba guhita arekurwa.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 2 ukuboza 2022, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Bwana Ishimwe Dieudonne wamamaye cyane ku izina rya Prince Kid arekurwa nyuma y’uko urwo ubushinjacyaha butabashije kumuhamya ibyaha yaregwaga.

Urukiko rwemeje ko ibyaha byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina biregwa Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ nta shingiro bifite, ndetse ko ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ibimenyetso simusiga bishimangira ikirego cyabwo.

Kwibuka30

Twibutse ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uno mugabo yatawe muri yombi taliki ya 25 Mata 2022, yari akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ibyo byaje nyuma gato y’aho hashyiriwe hanze amajwi ye ari gusaba umukobwa wabaye Miss Rwanda icyo bise “Hapinness”.

Ku bijyanye n’amajwi yakubiyemo ikiganiro hagati ya Muheto na Prince Kid ubushinjacyaha bwitwaje nk’ikimenyetso, urukiko rwavuze ko ayo majwi adafite ubuziranenge na busa, bityo ko byafatwa nk’ikiganiro gisanzwe hagati y’abantu babiri.

Uyu mugabo wari uyoboye ikigo cyitwa inspiration backup cyateguraga igikorwa cyo guhitamo nyampinga w’u Rwanda yashinjwaga kuba akoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa kugira ngo babone umwanya mwiza muri ayo marushanwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.