Urukiko rwahaye rwasubitse urubanza rwa Dr KAYUMBA Christopher
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwasubitse urubanza rwa Christopher Kayumba ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umuntu imibonano ku gahato.
Urukiko rw’ibanze rwa rwa Kicukiro rwemeye ubusabe bwa Dr Christopher Kayumba rwo gusaba ko urubanza rwe rwaba rusubitswe.
Christopher Kayumba, wari umaze iminsi mu bitaro, avuga ko ubuzima bwe butamwemerera kuburana kandi ko atabonye igihe cyo gusoma dosiye y’ibirego.
Uyu mugabo wigeze kuba umwarimu wa kaminuza, avuga ko ibyo ashinjwa bihishe impamvu za politiki.
Mu masaha y’igicamunsi ku wa kane ni bwo inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi yatangije uru rubanza rwabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ababuranyi bahuzwa n’inzira y’amashusho.
Ubwo yari ahawe ijambo, Christopher Kayumba yasabye ko urubanza rwe rusubikwa. Yabwiye umucamanza ko ubuzima bwe budahagaze neza ndetse ko yari amaze iminsi mu bitaro.
Yabwiye umucamanza ko muganga yasabye ko yakwitabwaho byihariye kubera uburwayi afite.
Christopher Kayumba yasabye guhabwa ibyumweru bibiri byo kwivuza no kureba muri dosiye y’ibirego.
Hari hashize iminsi bivugwa ko uyu Kayumba ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara kandi anafite uburwayi bwa diyabete.
Kuri iyi nzitizi, ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu y’uburwayi idakwiye guhabwa agaciro kuko Kayumba yavuye mu bitaro bitegetswe n’abaganga babonaga ko yakize.
Gusa ku mpamvu yo guhabwa igihe cyo gusoma dosiye, ubushinjacyaha nabwo bwemera ko ari uburenganzira bw’uregwa.
Gusa bwavuze ko mu kongera igihe hagomba gutekerezwa ko imanza nk’izi zigomba kuburanishwa byihutirwa kuko ari iz’ifunga n’ifungura ry’agateganyo zitagomba kurenza iminsi ibiri ikirego kigejejwe mu rukiko.
Nyuma y’impaka hagati y’impande zombi, umucamanza yategetse ko ababuranyi bazongera kwitaba urukiko ku itariki ya 28 z’uku kwezi kwa cyenda.
Icyo gihe haburanwa ikibazo cy’ifunga ry’agateganyo cyangwa se irekurwa ry’uregwa akaburana ari hanze.
Ubwo yatabwaga muri yombi muri uku kwezi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Kayumba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Gusa Kayumba we agahakana ibyo ashinjwa avuga ko byahimbwe ku mpamvu za politiki.
Christopher Kayumba yari aherutse gushinga ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) ritaremerwa mu gihugu.
Uyu mugabo yakunze kumvikana anenga cyane ishyaka riri ku butegetsi, impamvu bamwe basanga yaba ari nyirabayazana y’ifungwa rye.
Comments are closed.