Urukiko rwaraye rukatiye abahoze ari abakozi ba kaminuza y’i Gitwe bahamijwe icyaha cy’ubujura
Nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura bakoreye kaminuza bakoragaho, Madame Charlotte na Gerard bakatiwe igifungo k’imyaka irindwi buri umwe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo urukiko rwisumbuye rwo mu Karere ka Muhanga rwasomye imyanzuro y’urubanza kaminuza ya Gitwe yaregagamo abakozi babo babiri ibyaha bijyanye no kwiba umutungo bari bashinzwe kurinda.
Madame Charlotte AHOBANTEGEYE na Bwana Gerard NDAHIMANA bombi bahoze bakorera kaminuza ya Gitwe mu gashami k’ubukungu n’icungamutungo, aho Charlotte yari uwo bita Recovery (Ushinzwe kwishyuza minerval abanyeshuri) mu gihe Gerard we yari umucungamali wa Kaminuza y’i Gitwe ikorera mu Karere ka Ruhango.
Nyuma yo guhamwa n’ibyaha, Urukiko rwategetse ko Charlotte atanga ihazabu ya Miliyoni Frw 32 akanasubiza Kaminuza miliyoni Frw 11 naho Ndahimana Gérard akishyura ihazabu ya Miliyoni Frw 9 akanishyura Kaminuza miliyoni Frw 4 hakiyongeraho igfungo k’imyaka 7.
Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa kane taliki ya 30 Nyakanga ryabaye bombi badahari ariko urukiko rwasabye ko bafatwa rukimara gusomwa kugira ngo abakekwaho ibi byaha baryozwe ayo mafaranga bafunze.
Ku murongo wa Tel, Madame Charlotte yatubwiye ko atanyuzwe n’imyanzuro y’urubanza, ndetse avuga ko agiye kujurira mu minsi ya vuba.
Bamwe mu bakozi bahoze bakorana na Madame Charlotte babwiye umunyamakuru wacu ukorera mu magepfo ko Charlotte yatangaga konti ye akaba ariyo abanyeshuri banyuzamo minerval, ndetse bamwe bakavuga ko yabikoranaga na Gerard wari umucungamutungo wa Kaminuza.
Comments are closed.