Urukiko rwategetse ko Dr Damien rwanga ingwate yatangaga ngo akunde arekurwe by’agateganyo
urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Pierre Damien akomeza agafungwa iminsi 30, rwanze ingwate yari yatanze ngo akunde arekurwe by’agateganyo kuko yari yarayitanzeho ingwate n’ahandi.
Dr Pierre Damien uregwa ibyaha by’ubuhemu byo gutanga sheki itazigamiye, yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.
Muri ubu bujurire yari yashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Dr Pierre Damien waburanye mu cyumweru gishize, yari yasabye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko arwaye kandi ko afite imitungo myinshi hanze ifite agaciro ka miliyasri n’igice, bityo akaba yayitangaho ingwate nk’ikimenyetso cy’uko atayisiga.
Uyu munsi ubwo Umucamanza yasomaga icyemezo kuri ubu bujurire bwe, yavuze ko ziriya ngwate zatanzwe n’uregwa, basanze hari ahandi hensi yazitanze bityo ko zitahabwa agaciro.
Uregwa kandi yavugaga ko amaze amezi atatu ashaka kubonana na muganga we bityo ko akeneye kujya hanze akajya kwivuza ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso afite ndetse n’ikibazo cy’ijisho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko gereza zisanzwe zifite uburyo zita ku barwayi zikabavuza, bukavuga ko na we azavuzwa nk’uko abandi bagororwa bose bavuzwa.
Umucamanza yavuze ko ibyatangajwe n’uregwa ko ashaka kujya kwivuza bidafite ishingiro kuko hasanzwe hariho uburyo bwo kuvuza imfungwa n’abagororwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Dr Piere Damien kuko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bikomeye.
Me Bayisabe Erneste wunganira Dr Pierre Damien Habumuremyi muri ubu bujurire, yari yabwiye Urukiko ko umukiliya we atagikorwaho iperereza, agasaba ko yarekurwa.
Uyu munsi Umucamanza yavuze ko uregwa agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo kuko ibyaha aregwa bikomeye, asaba ko ategereza kuburana mu mizi, urukiko rukazamufatira icyemezo.
Comments are closed.