Prezida Donald Trump yanenzwe bikomeye kuba yavuye mu bitaro ajya gusura umuryango we

7,711
Kwibuka30
Trump

Abantu benshi banenze prezida Donald Trump kubera ko yacitse ibitaro arwariyemo akajya gusura abantu kandi bitemewe kandi akirimo aravurwa covid-19.

yamakuru byinshi byandikirwa mu gihugu cya Amerika byanenze bikomeye prezida Donald Trump nyuma y’uko acitse ibitaro akajya gusuhuza bamwe mu bakunzi be kandi bitemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirusi ari kuvurwa.

Benshi bavuze ko yirengagije ayo mabwiriza akaba yashyize mu kaga bamwe mu bakozi be ba hafi bari bamuherekeje.

Kwibuka30

Umuvugizi wa prezidansi ya Leta Zunze ubumwe za Amerika yavuze ko kubijyanye n’ubuzima bwa Trump, biza gutangazwa uyu munsi, akaba aribwo biri bumenyekane niba ari burekurwe agataha cyangwa agakomeza kuvuriwa mu bitaro.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byagaragaye ko Prezida Trump n’umugore we bamaze kwandura virusi iterwa n’agakoko ka corona, yahise ajyanwa mu bitaro mu rwego rwo kumukurikiranira hafi ngo atagira n’abandi yanduza.

Uburwayi bwa Trump bwakomye mu nkokora ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu gihe hitezwe mu yindi minsi ya vuba ko yongera guhangana imbonankubone na mukeba we Joe Biden bari guhatanira intebe ya Maison blanche.

Leave A Reply

Your email address will not be published.