Urutonde rushya rw’ibihugu bifite pasiporo zikomeye, iy’u Rwanda ihagaze ite?

266
kwibuka31

Hari impamvu nyinshi zishingirwaho Kugira ngo bavuge ko pasiporo y’igihugu runaka ikomeye, imwe muri izo mpamvu, ni umubare w’ibihugu iyo pasiporo uyifite ashobora kujyamo atarinze kwakwa visa. Kuri uru rutonde rushya rero, ibihugu byo ku magabane wa Aziya nibyo byihariye imyanya ya mbere aho igihugu cya Singapur aricyo kiyoboye, ndetse kikaba kimaze igihe kirekire kiyoboje inkoni y’icyuma runo rutonde, mu gihe ku mugabane wa Afrika igihugu cya Seychelles ari cyo kiyoboye, igihugu cya Somalia kigaheruka ibindi byose muri Afrika, ku rwego rw’isi Afghanistan akaba ariyo itunze pasiporo nkene.

Ati bihagaze bite reo? U Rwanda rwo bimeze bite?

Pasiporo y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 73 wa pasiporo z’ibihugu byo ku isi zishobora kukugeza ahantu henshi ku isi udasabye visa, umwanya iyo pasiporo yaherukagaho mu 2006.

Ku rutonde ngarukamwaka ruzwi nka ‘The Henley Passport Index’ rukorwa n’ikigo Henley & Partners, ku rwa 2025 pasiporo y’u Rwanda yemerera uyifite kugera mu bihugu 63, birimo byinshi bya Afurika n’ibindi nka Bahamas, Bangladesh, Dominica, Haiti, Jordan, Nepal, Nicaragua, Philippines, Qatar na Singapore.

Henley Passport Index ikurikiranya posiporo ishingiye ku mubare w’ibihugu uyifite ashobora kwinjiramo adasabwe visa. Abayikora bavuga ko bashingira ku makuru y’ikigo International Air Transport Association (IATA) bagakora n’ubushakashatsi bwabo.

Umwaka ushize pasiporo y’u Rwanda yari ku mwanya wa 76, mu gihe mu 2015 yageze ku mwanya wa 92 ari na wo wa kure yagezeho. Urwo rutonde ubu rukorwa kuri pasiporo hafi 200 zitandukanye.

Ku rutonde rw’uyu mwaka pasiporo ya Singapore ni yo yemerera uyifite kugera mu bihugu byinshi ku isi nta visa, 193, mu gihe iya Afghanistan ari yo yemerera uyifite kugera mu bihugu bicye, 25.

Ibihugu by’Ubuyapani na Korea y’epfo biza ku mwanya wa kabiri aho pasiporo zabyo zishobora kugeza abaturage baho mu bihugu 190 byo ku isi badasabye visa.

Pasiporo z’ibihugu byo mu karere, umwanya ziriho, n’ibihugu zigeramo nta visa, kuri uru rutonde rw’uyu mwaka:

69. Kenya – Ibihugu 71

70. Tanzania – 70

71. Uganda – 67

73. Rwanda –63

86. Burundi – 48

90. DR Congo – 43

90. South Sudan – 43

Pasiporo y’u Burundi umwaka ushize yari ku mwanya wa 90, umwanya wa kure yagiyeho ni uwa 98 mu 2015 mu gihe mu 2006 yari ku mwanya wa 78 ari na wo wa hafi yagezeho kuri uru rutonde.

Pasiporo za mbere zigera mu bihugu byinshi nta visa:

1.Singapore – Ibihugu 193

2. Japan – 190

2. South Korea – 190

3. Denmark – 189

3. Finland – 189

3. France -189

3. Germany-189

3. Ireland -189

3. Italy -189

3. Spain – 189

Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Uburayi biza mu bya mbere kuri uru rutonde, hamwe na Canada na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu biza ku mwanya wa munani (8) mu gihe pasiporo ya Amerika iza ku mwanya wa 10.

Pasiporo 10 z’ibihugu bya Afurika ziza imbere kuri uru rutonde

24. Seychelles – Ibihugu 156

27. Mauritius – 149

48. South Africa – 103

59. Botswana – 85

63. Namibia – 79

65. Lesotho – 76

66. eSwatini – 74

67. Malawi – 73

67. Morocco – 73

69. Kenya – 71

Pasiporo 10 z’ibihugu bya Afurika zigera ahantu hacye, kuri uru rutonde;

86. Angola – Ibihugu 48

86. Burundi – 48

86. Congo Brazza – 48

87. Djibouti – 47

88. Ethiopia – 45

88. Nigeria – 45

90. DR Congo – 43

90. South Sudan – 43

92. Sudan – 41

94. Eritrea – 39

95. Libya – 38

96. Somalia – 32

(Igihozo Linkah)

Comments are closed.