USA: Amasanduku yari abitse imirambo y’abantu yagaragaye mu mihanda
Mu mihanda y’abanyamaguru mu mujyi wa Louisianne hakomeje kureremba amasanduku yari abitsemo imirambo y’abantu bapfuye, ni imirambo yazanywe n’imyuzure imaze iminsi yibasira uwo mujyi.
Abaturage bo mu mujyi wa Louisiane muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bakomeje guhangayikishwa n’amasanduku menshi abitse imibiri y’abapfuye amaze iminsi areremba mu mihanda rwagati muri uwo mujyi, ayo masanduku yazanywe n’imvura y’imwuzure imaze iminsi yibasira uwo mujyi wa Louisianne.
Kuri iki cyumweru taliki ya 27 Nzeli 2021, Amasanduku arimo imibiri y’abantu bapfuye yagaragaye ari hejuru atwarwa n’ amazi menshi mu mujyi wa Louisiana muri Leta zunze ubumwe z’ America.
Ibi bibaye nyuma y’ ukwezi kumwe konyine hagaragaye andi masanduku yarimo imibiri y’ Abantu nayo yatwawe n’ amazi menshi yatewe n’ umwuzure, aya masanduku yavuye kumarimbi agera mu mihanda inyurwamo n’ abantu.
Ni imyuzure yangije byinshi muri Louisianne
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace baravuga ko biboneye amasanduku ari hagati ya 30 na 40, agaragara hejuru mu mihanda y’abanyamaguru muri Louisiana.
Aline MUKOBWUJAHA, Umunyarwandakazi utuye muri ako gace yavuganye na indorerwamo.com ati:”…Nibyo koko, ubona ari ibintu biteye ubwoba, imyuzure yazuye amasanduku abitsemo imirambo yari iri mu marimbi hakurya iriya, ubu irareremba mu mihanda rwagati, biteye ubwoba”
Amarimbi yarasenyutse kubera imyuzure, maze amasanduku areremba hejuru mu mihanda.
Kuri ubu abantu benshi bari kugerageza gashakisha amasanduku yarimo Abantu babo babuze kugirango bongere babashyingure.
Inzego z’ubuzima nazo zifite impungenge ko bishobora gutera indwara zitandukanye.
Guverineri wa Louisianne yabwiye CNN ko Leta iri gukora ibishoboka byose ngo ayo masanduku asubizwe mu marimbi vuba na bwangu.
Imvura nyinshi imaze igihe igwa muri ako gace yateje imyuzure yangiza byinshi harimo n’ibikorwa remezo.
Comments are closed.